00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umusore arakekwaho kwicisha umukobwa wamwishyuye kugira ngo amubere umugabo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 09:21
Yasuwe :

Umusore wo mu Murenge wa Rugabano w’Akarere ka Karongi arakekwaho kwicisha umukobwa yateye inda akanga kumugira umugore nubwo umukobwa yari yakoze iyo bwabaga akanamuhonga amafaranga ibihumbi 300 Frw, bikekwa ko uyu musore ari na yo yakoresheje yishyura abo yahaye akazi ko kwica uwahoze ari umukunzi we.

Ku itariki 30 Ugushyingo 2021, nibwo Muhawenimana Valentine w’imyaka 22 yaburiwe irengero, umurambo we uboneka kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karambo mu Murenge wa Rugabano.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu nyakwigendera akimenya ko atwite yegereye umusore wamuteye inda amubwira ko amukunda kandi ko abimwemereye yiteguye kubana na we akamubera umugore.

Umusore akibyumva yaramushwishurije amubwira ko ikibazo cy’ubushobozi buke afite kitatuma arongora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izi mpungenge zatumye Muhawenimana ajya gukubita inzu ibipfunsi agarukana ibihumbi 300 Frw, ayashyikiriza umusore wamuteye inda yizeye ko ari yo bazaheraho bubaka ubuzima, kuko imbogamizi y’amikoro yari itangiye kubonerwa igisubizo.

Amakuru avuga ko uyu musore yemeye kwakira amafaranga y’umukobwa kuko yari akennye ariko akomeza kugira umugambi wo kutazamushaka.

Umukobwa yakomeje kubaza umusore aho gahunda zigeze undi na we ahitamo gucura umugambi wo kumwicisha nk’uko bikekwa n’abaturage bazi iby’iki kibazo.

Uyu musore ngo yahaye akazi abandi basore babiri abasaba kwica Muhawenimana ubundi akazabahemba ibihumbi 80 Frw, bikavugwa ko aya mafaranga yari kubahemba yari kuyakura mu mafaranga wa mukobwa yamuhaye.

Kugeza ubu abasore babiri bikekwa ko bahawe akazi ko kwica Muhawenimana bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Muhawenimana umuryango we wegereye uyu musore bari basanzwe bakundana bamubaza niba azi irengero rye maze ababwira ko yagiye i Gisenyi gushaka umugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nsabimana Cyriaque, yavuze ko amakuru y’uko uyu mukobwa yari yarahaye amafaranga umusore bakundana na bo bayumvise ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kwiga umuco wo kwegera inzego z’ubuyobozi zishobora kubafasha kuyahashya ataragera aho ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .