Uyu murambo watoraguwe mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kibilizi kuri uyu wa 26 Mutarama 2023.
Ababonye uyu murambo, bavuga ko ushobora kuba watawe n’umwe bagore bicuruza kuko aho watoraguwe hari akabari kandi akabamo abagore benshi bicuruza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko uyu murambo wabonywe n’umukozi wari ugiye kumena imyanda mu kimpoteri.
Ati “Turakeka ko uyu mwana yatawe mu gitondo kuko yabonetse saa tanu z’amanywa.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakimenya aya makuru, bageze aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.
Umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!