00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umumotari yatewe icyuma bamwiba moto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Umumotari witwa Ndengera Faustin wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera yatewe ibyuma n’abantu bataramenyekana bamwiba moto ifite purake RG 304 M.

Ibi byabaye ku wa 15 Nzeri 2022, mu Mudugudu wa Kambogo.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mumotari yatwaye umugenzi bisanzwe bageze ahitwa Mugashyushya hagati ya Ryabisine na Rwimpiri uwo mugenzi amutera icyuma.

Abandi bamotari bahageze basanga mugenzi wabo aryamye hasi aviririna, moto yamaze kwibwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge, Mukamana Marcelline yabwiye IGIHE ko nubwo abibye iyi moto batarafatwa bakeka ko umugenzi Ndengera yari atwaye abifitemo uruhare.

Ati "Tukimenya amakuru umumotari twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, bamwohereza ku bitaro bikuru bya Kibuye ubu niho ari kuvururwa.”

Yakomeje avuga ko umugenzi yahamagaye nimero ya motari wari umutwaye, bayitabye avuga ko nawe yirutse ahunga ibisambo akagwira igishyitsi, abayobozi bageze aho yabarangiye basanga ntawe uhari, bongeye kumuhamagara ababwira ko yageze ku kigo nderabuzima cya Rubengera, babajije ku kigo nderabuzima basanga ntawahageze.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ziri gushakisha iyi moto n’abayibye.

Uretse ubu bujura bwa moto, mu Murenge wa Rubengera hamaze iminsi hari ikibazo cy’ubujura bwo gutega abantu no kubambura amafaranga na telefone.

Umumotari wo mu Karere ka Karongi yibwe moto nyuma yo kumutera ibyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .