Karongi: Umuyobozi yatanze amakuru atari yo, abagore bakumirwa mu tubari mu masaha y’umugoroba

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa , Mukwaya Olivier
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yandikiye abafite utubari mu gace ayobora, abamenyesha ko abagore batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri bakiturimo.

Iyo baruwa uyu muyobozi yayanditse ashingiye ku myanzuro y’Inama y’umutekano itaguye y’akarere, aho yavugaga ko yanzuye ko “nta mugore cyangwa umukobwa ugomba kurenza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba akiri mu kabari mu rwego rwo kwita ku mutekano wabo n’uw’abana.”

Iyi baruwa ntiyakiriwe neza na mba, ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihererekanya bitsa ku kuvuga ko muri iki kinyejana bidakwiye ko abagore bafatwa gutya.

Nyuma y’iminsi ibiri hasohotse ivuguruza iya mbere, yo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bwishyura yibanda ku kibazo cy’urugomo n’ubisinzi.

Ati “Kubera ikibazo cy’urugomo ruturuka ku businzi kigaragara mu Murenge wa Bwishyura, Ubuyobozi buramenyesha abaturage bose cyane cyane abanyatubari ko basabwa kubahiriza amasaha y’utubari (gufunga no gufungura ku gihe).”

“Abakiliya bose abagabo n’abagore barasabwa korohereza ba nyiri utubari mu gihe babasabye gusohoka ngo bafunge mu gihe cyagenwe.”

Ibaruwa ya mbere yashingiwe ku makuru atari yo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Uwimana Phanuel, yabwiye IGIHE ko inama y’umutekano ku rwego rw’akarere atigeze ayitabira, ahubwo yohereje Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubuyobozi, ari nawe wamuhaye amakuru.

Ati “Ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri habaye inama sinabasha kuyitabira, nari nasabye uruhushya nohereza umpagararira. Ku wa Mbere mu gitondo azana imyanzuro y’ibyavugiwemo byose harimo n’uko abagore batemerewe kuba bari mu tubari guhera saa kumi n’ebyiri.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’iyo baruwa, yahamagawe n’Umuyobozi w’Akarere akamubwira ko ibyanditswe bihabanye n’ibyavugiwe mu nama.

Ati “Ubwo nahise nandika indi baruwa inyomoza kuko habayeho kwibeshya aduha amakuru atari yo. Ubu igikurikira ni ukureba ukuntu yahanwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwamaze kumenyesha abacuruzi bafite utubari ko bakomeza akazi nk’ibisanzwe bakubahiriza amabwiriza asanzwe abagenga.

Umukozi Ushinze Imari n’Ubuyobozi mu Murenge wa Bwishyura, Ntakirutimana Evode yemeza ko ibyari byanditse mu itangazo rya mbere byavugiwe mu nama.

Ati “Babivuzeho no kuri telefoni mfite ubutumwa bumeze gutyo. Byaravuzwe ni uko wenda imyanzuro itahise yandikwa.”

Abayobozi b’uyu murenge bazafatirwa ibihano

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabwiye IGIHE ko Umukozi Ushinze Imari n’Ubuyobozi wari uhagariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yatanze ubutumwa butari bwo.

Ati “Mu nama twavugaga ku kibazo cy’ababyeyi bateshuka ku nshingano bikaviramo abana kubura uburere hamwe n’ikibazo cyo kugwingira, dusaba ko utubari tw’inzagwa n’ibigage twajya twubahiriza amasaha y’akazi ku baturage bose nta kuvangura, kuko usanga hari abaturage batubyukiramo aho kujya mu mirimo ntibabone n’umwanya wo kwita ku bana babo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ari ubwa mbere ikibazo nk’iki cyo kuyobya abaturage hashingiwe ku myanzuro idahuye n’iyavugiwe mu nama.

Ati “Ubu icyo twatangiye gukora ni uko hari ibihano bigiye gufatirwa umurenge wa Bwishyura mu rwego rw’akazi.”

Yavuze ko bakibikurikirana ngo bamenye ayo ikibazo cyavukiye, ashimangira ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, nta cyemezo gikwiye gufatirwa abagore ngo abagabo basigare, asaba abayobozi kujya batanga ubutumwa nyabwo bw’ibyavugiwe mu nama.

Ibaruwa ya mbere yabuzaga abagore kujya mu tubari nyuma ya saa kumi n'ebyiri
Ibaruwa ya kabiri yavugaga ubusinzi muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza