00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umugore yicishije umuhini umugabo we, yihamagarira ubuyobozi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 March 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53 wo mu Karere ka Karongi akurikiranyweho kwica umugabo we, Uwifashije Metusela w’imyaka 63 akoresheje umuhini w’isekuru.

Byabereye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezi, Umurenge wa Mutuntu ku wa 17 Werurwe 2025.

Saa Tatu z’ijoro ni bwo nyakwigendera yatahanye icupa ry’urwagwa ageze mu rugo ahamagara umugore we babanaga mu rugo ariko batabana mu nzu kuko umugore yabaga mu gikoni.

Umugore yahise abadukana umuhini yirukankana umugabo ategwa n’ubwatsi bw’inka yitura hasi umugore amuhondagura umuhini mu mutwe.

Uyu mugore akimara kwica umugabo we Bivugwa ko yabujije umukobwa we guhuruza abaturanyi, avuga ko na we abaturanyi bahita bamwica.

Bigeze Saa Cyenda n’Igice z’ijoro, uyu mugore yahamagaye umuyobozi w’umudugudu amwiregaho avuga ngo ‘wa mugabo ndamurangije’.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye bayahawe n’ubuyobozi bw’Akagari, bagezeyo basanga umurambo ukiri mu mbuga.

Ati “Twasanze umutwe wajanjaguritse, yakubiswe imihini itandatu mu mutwe. Bari bamaranye igihe amakimbirane ashingiye ku masambu. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kilinda umugore n’umukobwa we bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura”.

Gitifu Ntaganda yakoranye inteko rusange n’abaturage abasaba kwirinda amakimbirane, kuko ateza urupfu, abibutsa ko iyo umuntu apfuye igihugu kiba gihombye, kandi ko n’uwamwishe afungwa n’iyo mitungo yarwaniraga ntayirye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .