Mu masaha y’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025, abanyerondo babonye umuntu wuriye ipoto ijyana umuriro mu ngo z’abaturage, bamugeraho amaze gukata urusinga rw’amashanyarazi rufite uburebure bwa metero 30.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE ko abanyerondo bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda, imuta muri yombi.
Ati "Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita aho akorwaho iperereza.”
Polisi ivuga ko ubujura bukorwa n’abitwikira ijoro bagakata insinga z’amashanyarazi, bakazitwika bakazigurisha mu byuma bishaje bwahagurukiwe kuko bugira ingaruka ku baturage n’iterambere ryabo.
SP Karekezi yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo hirindwe ubujura bwangiza ibikorwa remezo.
Ati "Kwiba insinga z’amashanyarazi bihungabanya iterambere ry’umuryango n’igihugu, kuko bitera ibura ry’umuriro, abana bakabura uko basubiramo amasomo, ibihombo ku baturage, hari abarwayi baba bari mu bitaro bavurwa hifashishijwe ibyuma bikoresha amashanyarazi, ibyo byose bishobora kuba intandaro y’impanuka harimo no gushira ubuzima mu kaga.”
Polisi y’u Rwanda yabukije abishora muri ibi bikorwa ko kwangiza ibikorwa remezo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati "Turashishikariza buri wese gukorana n’inzego z’umutekano mu kurinda ibikorwa remezo, kuko umutekano n’iterambere ry’igihugu bishingiye ku bufatanye bw’abaturage bose".

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!