00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ubukangurambaga buri gutuma abari binangiye bemera kwikingiza Covid-19

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 Ukuboza 2021 saa 09:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19 buri gutanga umusaruro kuko buri gutuma abaturage bari barinangiye, bemera kwikingiza.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi, umuturage yemererwa kwinjira mu isoko cyangwa muri gare ari uko yerekanye ubutumwa bugufi cyangwa agapapuro bigaragaza ko yikingije Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko bafite site zimukanwa zo gukingira, ku buryo uwo bari gusanga atarikingije bari kumusaba kujya kwikingiza akabona kwinjira mu isoko cyangwa muri gare.

Yagize ati “Twifashisha abaganga n’abapasiteri bakabasobanurira neza ibyiza byo kwikingiza, kandi tumaze kugenda tubonamo abantu batandukanye bagenda bahinduka.”

Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakomeza, ati “Kwigisha bizakomeza, niyo hasigara umwe tuzakomeza tumwigishe kuko nta buzima bw’umuturage tugomba kubura kandi inkingo zihari, igihugu cyarazitanze.”

Abaturage bashima ubu bukangurambaga bwo kubegera no kubasanga ku isoko cyangwa muri gare, bakabereka ibyiza byo kwikingiza.

Umugore w’imyaka 25 wo mu murenge wa Bwishyura, wari utarikingiza urukingo na rumwe rwa covid19, yageze ku marembo y’isoko rya Karongi ahasanga umukozi w’Akarere wamusabye kwikingiza.

Habumuremyi Pierre wo mu murenge wa Gitesi, wari umaze kwikingiza urukingo rwa kabiri yavuze ko kwikingiza ntacyo byamutwaye, asaba ubuyobozi kongera ubukangurambaga kuko hari abaturage bumva ko kwikingiza byabagiraho ingaruka.

Ati “Kuba abayobozi bari kuza kudukangurira kwikingiza turabyishimiye, turajya kubikangurira n’abandi ariko ubuyobozi bukomeze ibi bikorwa kuko by’ubukangurambaga, abaturage bumve ko urukingo ntacyo rutwaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko bafite site zimukanwa zo gukingira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .