00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abayobozi bahawe umukoro wo kurandura burundu igwingira mu bana

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 February 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yasabye abayobozi b’Akarere ka Karongi guhagurikira ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe gifite abana bagwingiye.

Yabikomojeho ku wa 16 Gashyantare 2025, mu mwiherero wahuje abayobozi bose b’Akarere ka Karongi kuva ku buyobozi bw’akagari kugera ku bw’akarere.

Ni umwiherero ubaye mu gihe u Rwanda ruhanganye no kugabanya umubare w’abana bagwingirira kuko kugeza ubu bari kuri 33%, mu gihe intego ya gahunda ya kabiri ya guverinoma yo kwihutisha iterambere, iyo mibare igomba kugabanywa byibuze ikagera kuri 15%.

Akarere ka Karongi kari mu turere 10 twa mbere dufite abana benshi bagwingiye. Utwo turere ni Ngororero ifite 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.

Kayisire avuga ko nubwo Guverinoma yihaye intego yo kugabanya abana bagwingira bakagera kuri 15% bitarenze 2029, ikigambiriwe ari uko nta mwana n’umwe ukwiye kugwingira.

Ati “Umuntu wagwingiye ntacyo amarira igihugu, cyangwa se arakimara ariko bitari mu bushobozi bwe bwose. Tugomba gukora uko dushoboye. Abana bose bavuka muri Karongi bakagera ku bushobozi bwabo bwose. Ni cyo dushinzwe nk’abayobozi twese twicaye hano.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bateguye uyu mwiherero nk’umwanya wo kuganira ku bibazo biri mu karere kugira ngo babifatire ingamba.

Ati “Nta mukozi mutoya, nta mukozi munini twese turi abakozi b’Akarere. Buri wese iyo akoze neza bitanga umusanzu, kandi iyo akoze na bi bigira icyo byica. Uyu mwiherero uba ari umwanya wo kugira ngo twisuzume dufate ingamba, ibigaragara nabi bihinduke”.

Uretse igwingira ibyo bibazo byagombaga kwigwaho birimo n’icy’ingengabitekerezo ya jenoside imaze iminsi igaragara mu turere dutandukanye na Karongi irimo n’icy’imitangire mibi ya serivisi, aho Karongi iri mu turere twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi.

Raporo iheruka y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi igaragaza ko Akarere ka Karongi katakaje amanota ava 76,87% agera kuri 73,53%.

Ni mu gihe intego ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi ishize yari uko ikigeroccy’abaturage banyurwana serivisi kikagera kuri 90% bitarenze 2024.

Minisitiri Kayisire Marie Solange yasabye abayobozi ba Karongi guharanira ko nta mwana n'umwe ugwingira
Meya Muzungu avuga ko umwiherero wari umwanya wo kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zo gukosora ibitagenda neza
Umwiherero witabiriwe n'abayobozi bose kuva ku Kagari kugera ku rwego rw'Akarere ka Karongi
Mu mwiherero wahuje abakozi b'Akarere ka Karongi habayemo umwanya wo guhemba abayobozi babaye indashyikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .