00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Miliyari 1.3 Frw yifashishijwe mu kugeza amazi ku baturage basaga ibihumbi 37

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 July 2022 saa 09:24
Yasuwe :

Abaturage b’akarere ka Karongi n’abanyamahoteli bari bamaze imyaka myinshi babona amazi rimwe na rimwe bikabangamira isuku n’isukura, barishimira ko iki kibazo cyakemutse.

Nyiranzabandora Ruth, uvomesha ku ivomo ryo mu mudugudu wa Karutete, Akagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura avuga ko batarabona amazi ahagije, abana bakererwa ishuri.

Ati “Baradusimburanyaga bamwe bayabona uyu munsi abandi bakazayabona undi munsi. Ubu byarakemutse burundu, n’abana ntibagikererwa ishuri bitewe n’uko baje kuvoma bagasanga hari abavomyi benshi".

Kabano Pierre Celestin, ufite hoteli mu mujyi wa Karongi yavuze ko kuba amazi yarabonekaga rimwe na rimwe, byabangamiraga imitangire ya serivise baha abakiriya.

Ati "Muri hoteli amazi ni ubuzima. Serivise zabaga ziri hasi, abakiliya rimwe na rimwe bakabura amazi, ariko ubu biragenda bigaragara neza abagana amahoteli nta kibazo cy’amazi meza bakigira.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi, WASAC ishami rya Karongi, Mwikarago Justin yabwiye IGIHE ko icyabafashije kongera igipimo cy’amazi mu murenge wa Bwishyura n’uwa Rubengera, ari uruganda rwa Nyabahanga (Quick run solution) rutunganya metero kube 2000 ku munsi.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere 2021, rwuzura mu kwezi kwa mbere 2022. Rufite umuyoboro w’amazi w’ibilometero 13, uruganda n’umuyoboro byombi bikaba byaratwaye miliyari 1,3Frw.

Uyu muyoboro ugeza amazi ku baturage barenga 37 500 b’umujyi wa Karongi n’amahoteli yegereye Ikiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko uru ruganda rwaje ari igisubizo kuko ruha amazi meza abaturage, amahoteli n’ibitaro.

Ati “Aya mazi akoreshwa cyane mu mujyi wa Karongi, amahoteli ntabwo akigira ikibazo cy’amazi. Dushimira WASAC twarafatanyije kandi no mu yindi myaka tuzakomeza gufatanya".

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Karongi bavuga ko kuri aka karere bahafite abafatabuguzi b’amazi barenga ibihumbi bitanu mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera.

Mwikarago Justin avuga ko mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage ataragera, hari uruganda rw’amazi bagiye kubaka ku mugezi wa Musogoro, ruzaha amazi abaturage b’akarere ka Karongi n’aka Rutsiro. Uru ruganda ruzajya rutunganya metero kube ibihumbi 13 ku munsi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23 akarere ka Karongi kateganyije arenga miliyari 1,8 azifashishwa mu kubaka imiyoboro izageza amazi mu mirenge y’icyaro.

Mu karere ka Karongi abaturage bagerwaho n’amazi meza ni 64,5%, biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2023 uzarangira bageze kuri 90%.

Abarenga 37 batuye umujyi wa Karongi bakemuriwe ikibazo cy'amazi yaburaga bya hato na hato
Uruganda rw'amazi rwa Nyabahanga rwakemuye ikibazo cy'amazi yaburaga bya hato na hato
Umuyobozi wa Wasac muri Karongi, Mwikarago Justin, avuga ko bagiye kubaka uruganda rw'amazi ku mugezi wa Musogoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .