00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Meya Mukase, Visi Meya Niragire na Perezida wa Njyanama, beguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 November 2024 saa 09:15
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na Perezida w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha, bose beguye ku nshingano zabo, ku mpamvu bavuze ko ari izabo bwite.

Ubwegure bw’aba bose bwemejwe n’Inama Njyanama y’aka Karere mu nama yayo idasanzwe yateranye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024.

Avuga ku kwegura kwabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, yabwiye RBA ko abo bayobozi banditse amabaruwa bavuga ko beguye ku giti cyabo.

Ati "Nkurikije uko amabaruwa yabo nayabonye, ni uko beguye ku giti cyabo, kandi bakagaragaza ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari bahawe, bityo rero bahitamo kuba batanze umwanya, kugira ngo nibura haboneke abandi baha serivise nziza abaturage."

Ku bijyanye n’ibyavugwaga ko hari abandi bakozi batandukanye muri ako Karere ka Karongi na bo banditse basezera ku mirimo yabo, Minisitri Mugenzi yavuze ko nta mabaruwa yabo arabona.

Yongeyeho ko "Ariko abakozi b’Akarere ka Karongi bose si ko ari shyashya, kuko niba ubuyobozi bw’Akarere buvuga yuko butatanze serivise nziza, ni uko hari abandi bakozi batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo, bityo rero nabo muri abo bakozi bamwe na bamwe, nabo isuzuma rizakomeza ribe, turebe uburyo baha serivisi abaturage."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje ahumuriza abaturage, ababwira ko nta byacitse, avuga ko n’iyo ubuyobozi buhindutse abaturage bakomeza guhabwa serivisi. Yaboneyeho kuvuga ko ku wa Mbere ari bwo hazatangazwa abagiye gukomeza mu nshingano mu gihe abo beguye.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yeguye
Perezida w'Inama Njyanama ya Karongi, Dusingize Donatha, yeguye
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na we yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .