00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ku nkombe z’Ikivu habonetseho imibiri 18 y’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 August 2024 saa 01:54
Yasuwe :

Inkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba, EAFO Nyamishaba, habonetse imibiri 18 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gitondo cyo ku wa 05 Kanama 2024 ni bwo muri iki kigo cyeguriwe ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri.

Ni nyuma y’uko tariki 3 Kanama 2024, umusekirite urinda iki kigo yarimo atembera akabona imyenda ishaje ahari harimbutse igiti, agakeka ko ishobora kuba ari imibiri y’abiciwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside agahita abimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahapanze umuganda, basanga koko ari imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Ati "Uwo musekirite amakuru yayahaye umuyobozi mukuru wa IPRC Karongi, na we arayampa. Tuhapanga umuganda dusangamo imibiri 18".

Ishuri rya EAFO Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ryahungiyemo Abatutsi benshi bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta, ariko siko byagenze kuko Interahamwe zifatanyije na bamwe mu banyeshuri bigaga muri iki kigo, bahise batangira ku bagabaho ibitero abishwe bakajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

Ubuhamya bw’abaharokokeye bwumvikanamo ko hari imibiri y’abahiciwe itaraboneka.

Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu nta makuru ku myirondoro y’aba bantu 18 buramenya, bukavuga ko hakenewe ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu kumenya imyirondoro y’iyi mibiri.

Imibiri yavanywe mu ishuri yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, mu gihe itegereje gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

I Nyamishaba mu mbago z’iri shuri hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 3500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo.

Imibiri yabonetse ni 18 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .