00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ishuri ry’imyuga ryabuze abanyeshuri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 October 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Saint-Joseph Birambo TSS riherereye mu kagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari, rifite ibyumba by’amashuri n’ibikoresho bipfa ubusa kubera kubura abanyeshuri.

Iri shuri rifite abanyeshuri 120 mu gihe rifite ibyumba bifite ubushobozi bwo kwakira ababarenga 460.

Iki kigo kiri ku muhanda muri metero nkeya uvuye kuri GS St Joseph Birambo, gifite ibyumba 10 by’amashuri ariko ibyigirwamo ni bitandatu kandi na byo byigirwamo n’umubare muto w’abanyeshuri kuko hari ishuri ugeramo ugasangamo abanyeshuri bari munsi y’icumi.

Umuyobozi wa St Joseph Birambo TSS, Frère Adrien Musabirema yabwiye IGIHE ko icyatumye iki kigo kigira icyuho cy’abanyeshuri ari uko amacumbi yabaye make, basaba guhabwa abanyeshuri biga bataha ntibikorwe.

Ati “Icyifuzo dufite ni uko mu gihe tugishakisha ubushobozi bwo kongera amacumbi y’abanyeshuri, Leta yaba iduhaye abanyeshuri biga bataha”.

Mu ishami ry’amazi no kuvomerera iki kigo gifite abanyeshuri mu mwaka usoza gusa, mu wa kane n’uwa gatanu nta banyeshuri barimo kimwe n’ishami ryo gukora ibikoresho mu byuma.

Mu ishami ryo gukora amazi (plumbing technology) iki kigo gifite abanyeshuri 12 mu mwaka wa kane, n’abanyeshuri batanu gusa mu mwaka wa gatanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko impamvu iri shuri ridafite abanyeshuri, ari uko baba batasabye kuryigamo.

Ati “Tugiye gukora ubukanguramba kugira ngo abaturage n’abanyeshuri bajye bahasaba. Ikindi tugiye gukora ni ukumenyekanisha ishuri kugira ngo abantu barimenye bamenye n’ibyiza byaryo”.

Mu Karere ka Karongi habarurwa ibigo by’amashuri 194 birimo 19 by’amashuri y’imyuga

Iri shuri riri ku muhanda wa Ruhango-Birambo- Karongi
Umuyobozi wa St Joseph Birambo TSS asaba ko bahabwa abanyeshuri biga bataha mu gihe bagikemura ikibazo cy'amacumbi y'abanyeshuri
St Joseph Birambo TSS ufite umwihariko wo kwigisha amasomo yo kuvomerera imyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .