00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Inzu z’isoko nyambukiranyamipaka zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo zigiye kubyazwa umusaruro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 May 2025 saa 05:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwatangaje ko bumaze kubona abashoramari babiri bashaka kubyaza umusaruro inzu z’isoko nyambukiranyamipaka rya Ruganda zimaze imyaka irindwi zipfa ubusa.

Mu myaka irindwi ishize ni bwo i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi, hubatswe inzu y’igorofa, biteganyijwe ko izajya ikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi nyubako yari itarabona abayikoreramo, icyakora iruhande rwayo hari igice gikorerwamo ubucuruzi bw’amatungo.

Mu kiganiro Akarere ka Karongi, gaherutse kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi wako, Muzungu Gerald, yavuze ko impamvu zatumye iri soko ribura abarikoreramo ari uko ryubatse ahitaruye umujyi wa Karongi, icyakora avuga ko n’ubundi mu kwagura umujyi utafata inzu zose ngo uzicucike mu mujyi, ikindi avuga ko iyo ryubakwa mu mujyi ritari kwitwa isoko nyambukiranyamipaka kandi ritari ku mupaka.

Meya Muzungu yavuze ko habaye ikosa mu kuyubakira rimwe ko icyari kuba cyiza ari uko hari kubakwa gato, rikagenda ryongerwa uko abarikoreramo bagenda baboneka.

Ati “Nubwo biri uko ariko uyu munsi dufite inkuru nziza. Twamaze kubona abashoramari bashaka kuhashyira ububiko bw’ibicuruzwa. Turimo kwiga uburyo tuzagirana amasezerano”.

Meya Muzungu yavuze ko abo bashoramari basanzwe bafite ububiko i Rubavu na Kagituma, aho bashyira ibicuruzwa bagiye kohereza hanze y’igihugu, bakaba bashaka no kugira ubundi bubiko i Karongi.

Iri soko nyambukiranyamipaka rya Karongi rifite ibyumba 20, rikaba ryaruzuye ritwaye arenga miliyari 4Frw.

Izi nzu zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .