00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Inkuba yakubise inka zo kwa Padiri zirapfa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 September 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi inkuba yishe inka ebyiri zo kwa padiri mu mudugudu wa Gisovu mu kagari ka Murehe, saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 06 Nzeri 2022.

Muri uyu murenge hari haguye imvura irimo inkuba ari nabyo byabaye intandaro yo kugira ngo inkuba ikubite izi nka zombi zahise zipfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Twumba, yavuze ko muri uyu murenge hari haraye hagwa imvura nyinshi.

Ati "Viterineri yatanze amabwiriza ko tugomba kuzihamba, ntabwo ziri buribwe. Muri iyi zone ya Gisovu hakunze kuba inkuba zikubita. Haguye imvura harimo n’inkuba nyinshi twanabitekerezaga ko zishobora kuba zakoze hasi, bukeye nibwo twamenye ko izo kuba zakubise inka zo kwa padiri".

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye abaturage kwitabira gushyira amatungo mu bwishingizi kuko iyo inkuba ikubise amatungo ari mu bwishingizi nyirayo ashumbushwa.

Ati "Kubera ko ino ari zone ibamo inkuba nyinshi turashishikariza abaturage gushyira amatungo mu bwishingizi".

Mu rwego rwo kwirinda inkuba, Minisiteri y’ubutabazi ishishikariza abaturarwanda kwirinda kuvugira kuri telefone imvura igwa, kwihutira gucomora ibikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi igihe imvura irimo inkuba, kwirinda kugama ku mabaraza no munsi y’ibiti birebire no gushyira imirindankuba ku mazu.

Akarere ka Rutsiro n’aka Karongi ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’inkuba. Utu turere duhuriye ku ruhererekane rw’imisozi igize isunzu rya Congo-Nili rigabanya amazi y’uruzi rwa Nili n’urwa Congo.

Akarere ka Karongi ni kamwe dukunze kwibasirwa n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .