Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 16 Ugushyingo 2024.
BTN yatangaje ko nyiri ugutemerwa inka akeka ko byakozwe n’uwo yari yari aherutse kugurira isambu ariko undi akajya akomeza kuza kuyahiramo ubwatsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugabano, Ndacyayisenga Emmanuel yagize ati “Inka yasanzwe mu kiraro n’abantu bataramenyekana barayitema birangira ipfuye. Yatubwiye ko ari gukeka uwamugurishije isambu akajya akomeza kuza kuyahiramo ubwatsi ari ho amakimbirane y’abo bombi yaturutse”.
Ndacyayisenga yakomeje asobanura ko uwagurishije iyo sambu yiyamwe na nyiri ugutemerwa inka gukomeza kuza kuyahiramo ariko undi amubwira ko azabyemera inka atakiyifite.
Uyu muyobozi avuga ko ayo makuru kuri ayo makimbirane ubuyobozi butari busanzwe buyazi mbere ngo bakumire hakiri kare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!