00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ingo zirenga 300 zigiye kubakirwa ubwiherero

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ingo 303 ziganjemo izo mu mirenge y’umujyi nka Rubengera na Bwishyura ntizifite ubwiherero, abaturage bavuga ko babuze ubushobozi bwo kubwuka kuko ari abakene.

Urubyiruko rwo muri aka karere rwihaye umukoro wo kubakira ubwiherero abatishoboye batabufite mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu kugabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ni igikorwa cy’iminsi 7 batangirije mu kagari ka Kibirizi umurenge wa Rubengera, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022.

Pascasie Nyirabukumba uri mu bahereweho bubakirwa, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri atira ubwiherero mu baturanyi kubera ko ubwo yari afite bwasenyutse akabura ubushobozi bwo kubwiyubakira.

Ati “Nishimye cyane kuba aba bana baje kunyubakira ubwiherero. Nashakaga kujyayo kwiruka njya gutira abaturanyi.”

Nzayisenga Mamy uri mu rubyiruko rwitabiriye uyu muganda, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumva ko gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bitareba abayobozi gusa.

Ati "Ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye kugira umuco w’ubwitange kuko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ntabwo ari abasaza n’abakecuru bazabikemura, nitwe tugomba kubikemura cyane ko ko turi imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba".

Ayinkamiye Claudine w’imyaka 19 yavuze ko bimutera ipfunwe kumva ko akarere atuyemo harimo abantu badafite ubwiherero nyamara harimo abasore n’inkumbi bafite imbaraga zakemura iki kibazo.

Ati “Icyatumye nitabira uyu muganda ni uko gukemura ibibazo by’abaturage bindeba, numva bimpesha ishema gutanga umusanzu wanjye mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.”

Umuyobozi w’urubyiruko w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi akaba n’umukozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Karongi, Niyigaba Aimable Camarade yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka ubwiherero kizakorerwa mu mirenge yose y’akarere ka Karongi, aho bateganya kubaka ubwiherero 303.

Uru rubyiruko rwasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurutera ingabo mu bitugu kuko mu kubakira abatishoboye ubwiherero hakenewe amabati, imisumari n’ibiti.

Uyu mwaka mu karere ka Karongi hari habaruwe ingo 324 zidafite ubwiherero, izimaze kubwubakirwa ni 21 hasigaye ingo 303.

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi rwatangije umuganda udasanzwe wo kubakira ubwiherero abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .