00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Imiryango 270 y’abarokotse Jenoside ntifite aho kuba

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 July 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Imibare itangazwa n’akarere ka Karongi igaragaza ko hari imiryango 270 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi idafite aho kuba, mu gihe indi 1035 iba mu nzu zishaje cyane zimeze nka nyakatsi.

Ni mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23 akarere kazubakira imiryango 30; ari yo mpamvu hakeneye abafatanyabikorwa bo kunganira akarere mu kubakira abatishoboye.

Abagize imiryango idafite aho kuba mu Karere ka Karongi usanga bahingira ba nyiri nzu, imibyizi ikaba ari bwo bwishyu kuko batabona amafaranga yo kwikodeshereza.

Mbarubukeye Casimir atuye mu mudugudu wa Murangara, Akagari ka Muragara, umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi. Ni umwe mu baturage bahingira ba nyiri inzu, bakishyura inzu imibyizi kuko batabona amafaranga yo kwikodeshereza.

Ati "Mfite abana bane bakiri bato, nta nzu ngira, sinabona amafaranga yo gukodesha, mpingira umuntu kugira ngo mbe mu nzu ye nananirwa bakansohoramo. Ndifuza ko Leta yanyubakira nibura nzapfe nguye iwanjye aho kugira ngo nzagwe ku musozi".

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari umurenge wa Mubuga wari wabaruye imiryango 66 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa. Umwaka warangiye bashoboye kubakira imiryango 10.

Buri mwaka umubare abatishoboye barokotse Jenoside bakeneye kubakirwa uriyongera kuko abenshi batuye mu nzu zishaje zubatswe mu 1995.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga Kuzabaganwa Vedaste, yavuze ko hakenewe imbaraga z’abafatanyabikorwa mu kubakira abatishoboye.

Ati "Mu mwaka ushize twubakiye imiryango 10 birumvikana ko bitoroshye kuko n’izindi nzu zigenda zisaza kuko bubakiwe mu 1995 kugera muri 2000. Hakenewemo abafatanyabikorwa, ariko na gahunda ya Leta yo kubakira abatishoboye ntihagaze irakomeza uko ubushobozi bugenda buboneka".

Kuwa Gatatu ni bwo imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yashyikirijwe inzu igezweho ya ‘Two in one’ yubakiwe n’umuryango Global Help to Heal (GHH) mu murenge wa Mubuga.

Nyirahabimana Penina na Nyirakamana Dina, ni abavandimwe barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bonyine mu muryango w’abantu 12.

Babaga mu nzu ishaje cyane basigiwe na nyirakuru, imvura yagwa bakitwikira umutaka kandi bari mu nzu.

Buri umwe yahawe ifite ibyumba bibiri n’icyumba cy’uruganiriro, ibikoresho byo mu gikoni birimo na gaz yo gutekesha. Iyi nzu kandi ifite ubwiherero bwo mu nzu, n’ubwo hanze ikagira n’igikoni cyo mu nzu n’icyo hanze. Ifite umuriro n’amazi n’ikigega cyo gufata amazi y’imvura.

Nyirahabimana Penina nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu, ibyishimo byamurenze amarira amubunga mu maso avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati "Ndishimye cyane ku bw’igikorwa kiza kidukorewe njye n’umuvandimwe wanjye tutakekaga ko kizatugeraho. Sinabona uko mbivuga. Inzu nyogokuru yashakiyemo niyo nabagamo, hari ibyumba tutinyiragamo, iyo imvura yagwaga twitwikiraga umutaka".

Umuyobozi wa GHH, Rev. Past. Ndayishimye Jean Berkmans, yavuze ko bigeze gusura uyu muryango bagiye kuwuremera basanga uba ahantu hadafatitse.

Ati "Twumvise ko n’akarere ka Karongi bari muri izi gahunda, tubona nabo bari ku rutonde tubona kububakira"

Rev. Past. Ndayishimye avuga ko nibabona ubushobozi bazakomeza kunganira akarere mu bikorwa bitandukanye birimo no kubakira abatishoboye.

Rev. Past. Jan Berkmans Ndayishimiye yavuze ko nibabona ubushobozi bazakomeza kubakira abatishoboye
Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bwa GHH n'akarere ka Karongi
Umuhango wo gutaha iyi nzu witabiriwe n'abakozi baturutse ku karere
Inzu aba baturage bahawe yubakishije ibikoresho biramba, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 16,5Frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mubuga Kuzabaganwa Vedaste yavuze ko hakenewe imbaraga z'abafatanyabikorwa mu kubakira abatishoboye
Abahawe inzu babaga mu nzu ishaje basigiwe n'ababyeyi babo bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .