Mu isesengura ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buherutse gukora bwasanze mu mirenge 13 igize aka karere hari abarokotse Jenoside batishoboye bagera kuri 369 badafite aho kurambika umusaya.
Muri aba harimo abubakiwe byihuse Jenoside igihagarikwa, kuri ubu inzu zabo zikaba zarashaje.
Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere myiza muri JADF y’Akarere ka Karongi, Nyamurinda Protais, yavuze ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bakigejejweho n’Akarere mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa yabaye mu 2024, icyakora ntibakiganiraho mu buryo burambuye kuko umwanya wari muto.
Ati "Twakiganiriyeho mu mwiherero w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere wabaye ku wa 06-07 Werurwe 2025, abafatanyabikorwa bagira ibyo biyemeza kugira ngo bagenzi bacu batagira aho kuba babe babonerwa amacumbi na bo babeho neza".
Muri uyu mwiherero buri mufatanyabikorwa yagaragaje umusanzu azatanga kugira ngo iki kibazo gikemuke, birangira habonetse ubushobozi bwo kubakira imiryango irenga 100.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Karongi, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama Njyanama y’aka Karere, Ngarambe Vedaste, yashimye ubwitange bw’abagize JADF, yemeza ko ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside, mu mirenge itandatu muri 13 igize akarere, kigiye gukemuka.
Ati “Ikivuyemo ni uko tubonye inzu zisaga 100, abafatanyabikorwa biyemeje kubaka muri uyu mwaka turimo. Ni igikorwa cyiza cyane twishimira. Buri wese yatanze uruhare rwe. Ubu habonetse inzu z’Abarokotse Jenoside mu mirenge itandatu.”
Isesengura Akarere ka Karongi kari kakoze ryagaragaje ko gakeneye miliyari 2,3 Frw zo kubakira imiryango 369 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi idafite aho kuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!