00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto yitezweho kongera umusaruro wa kawa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 02:22
Yasuwe :

Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahakorera uruganda Kopakaki Dutegure ni hamwe mu hagaragara ubuhanga bwo gukora ifumbire hifashishijwe iminyorogoto.

Iyi fumbire ifasha igihingwa gukura neza kandi vuba kuko iba iboze bihagije.

Umuyobozi w’abakozi b’uruganda Kopakaki Dutegure, Bahati Thierry, yavuze ko ubu buhanga bwabazaniye icyarimwe ibisubizo bibiri.

Ati “Gukora iyi fumbire twabitangiye muri 2019, ni ifumbire nziza. Yaje ari igisubizo cy’uko mbere ibishishwa byabaga ari nk’umwanda, twaburaga n’aho tubishyira. Tubona iyi fumbire ifite intungagihingwa zenda kungana n’izimvaruganda”

Yakomeje avuga ko iyi fumbire iyo uyishize ku gihingwa gikura neza kandi vuba.

Ati “Yaje isubiza ibibazo bibiri yaba kongera isuku mu ruganda ndetse no kongera umusaruro. Biracyari mu ntangiriro ariko bigaragara ko umusaruro uzikuba hafi gatatu.”

Agoronome Musabimana Donat, avuga ko iyo igihingwa kinyunyuje mu butaka kikavanamo ibituma gikura, izo tungagihingwa mu butaka ziba zavuyemo. Ngo Niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kujya baboza ibishishwa bya kawa bakabikoramo ifumbire kugira ngo za tungagihingwa kawa yanyunyuje zisubire mu butaka.

Uko iyi fumbire ikorwa, bafata ibishishwa bya kawa y’igitumbwe, bakabishyira mu kimoteri, bagasukaho ishwagara kugira ngo bagabanye ubusharire, bagasukaho amazi n’ikinyabutabire cyitwa organic solution kugira ngo bibore vuba.

Nyuma y’iminsi itatu ibi bishishwa biba byatangiye guhindamo umuriro, bishyushye cyane. Bakomeza kubigaragura ari nako ubushyuhe bugenda bugabanuka.

Ku cyumweru cya gatatu babivanamo bakabyimurira mu kindi kimoteri aho babigaburira iminyoroto.

Ati “Iminyorogoto irabicagagura. Nk’ikindi kinyabuzima cyose iminyorogoto irarya, igasohora ibyo yariye, ikanapfa. Iyo ipfuye irabora nayo igahinduka ifumbire. Ibyo byose byongera itungagihingwa muri ya fumbire”.

Mbere abahinzi baturiye uruganda batwaraga ibi bishishwa bakabishyira mu rutoki no mu bisheke, bigatuma umusaruro w’ibisheke n’urutoki wiyongera.

Aho uruganda rutangiriye gutunganya iyi fumbire rukayishyira mu ikawa, umusaruro wa kawa ku giti wariyongereye uva ku biro bitatu ugera ku bilo hafi 6 ku giti.

Munyeshema Bonavanture uherutse gutorerwa kuyobora Kopakaki Dutegure, avuga ko iyi fumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto agiye kuyishyiramo imbaraga, ikajya ikorerwa mu duce abahinzi batuyemo kugira ngo bayibone hafi bitabagoye.

Koperative Kopakaki Dutegure yatangiye muri 2007, itangirana abanyamuryango 70. Ubu igeze ku banyamuryango 1264. Ikoresha abakozi 17 bahoraho ikagira n’abandi bakora kuva mu kwa mbere kugera mu kwa 7 bagera kuri 300.

Iyi koperative ku mwaka yifashishije iminyoroto itunganya toni zirenga 30 z’ifumbire y’imborera ikayiha abanyamuryango ku buntu.

Ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto yitezweho kongera umusaruro wa kawa
Agronome Musabimana Donat avuga ko gukora ifumbire mu bishishwa bya kawa bituma umusaruro wiyongera
Bahati Thierry avuga ko ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto ituma umusaruro wa kawa wikuba hafi gatatu
Akuma bapimisha ubushyuhe buri mu ifumbire kugira ngo bamenye niba igihe cyo kuyigaburira iminyorogoto cyageze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .