Ni igikorwa giteganyijwe mu mirenge ya Murundi, Gashari, Ruganda n’agace ka Murambi isanzwe izwiho kugira umusaruro muke ku bindi bihingwa bitewe n’uko hari ubutaka busharira.
Byatangarijwe mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 04 Mata 2025, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ishuri ryo mu murima no guha impamyabushobozi abahinzi b’icyayi 598 bamaze umwaka biga guhinga icyayi kinyamwuga.
Mu byo bize harimo gutunganya umurima, gutera icyayi, kugikata, kukibagara, kugisoroma ndetse banagerekaho amahugurwa ajyanye n’ubworozi bw’inkoko n’imicungire y’imari.
Mugiraneza Pierre wahawe ayo mahugurwa waturutse mu Murenge wa Murundi, yavuze ko yatumye abona ko hari amakosa yakoraga mu buhinzi bw’icyayi bigatuma atabona umusaruro ushimishije.
Ati "Nasanze narakererwaga kugikata nkanashyiraho ifumbire nyinshi, ngiye kujya nterera ifumbire ku gihe kandi nizeye ko bizampa umusaruro ushimishije”.
Uyu muhinzi ufite umurima wa hegitari eshatu ariko akaba yari yarahinze icyayi kuri hegitari 1,5 mu kugerageza, avuga ko nyuma yo guhugurwa agiye kongera ubuso yahinzeho icyayi.
Umuyobozi wa Rugabano Outgrowers Services Company (ROS), ikigo cyatanze ayo mahugurwa, Havugimana Callixte, avuga ko bashyizeho ishuri ryo mu murima nyuma yo kubona ko ubuhinzi bw’icyayi budakozwe kinyamwuga butuma umuhinzi asarura kimwe cya kabiri cy’umusaruro yakabaye asarura.
Ati “Iki ni icyiciro cya kane, abasoje amasomo uyu munsi ni 598, abo tumaze guhugura ku buhinzi bw’icyayi bw’umwuga bose hamwe barenga 1800”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko bahisemo gushyira imbaraga mu buhinzi bw’icyayi kubera ko Karongi ari aka karere gafite ubutaka busharira, kandi ubwo butaka bukaba ari bwo bwiza ku buhinzi bw’icyayi.
Avuga ko kuba mu bahinzi b’icyayi bahawe amahugura y’ishuri ryo mu murima, bizihutisha gahunda akarere gafite yo kwagura ubuso buhinzweho icyayi bukiyongeraho hegitari 4000 mu myaka itanu iri imbere.
Ati "Iriya mirenge niyo twumvikanye ko bazagurira ubuso, bakoze ikarita bategereje ko NAEB ibasubiza ibemerera kugira ngo batangire".
Kugeza ubu mu Karere ka Karongi habarizwa inganda eshatu zirimo urwa Rugabano, urwa Karongi n’urwa Gisovu, zitunganya toni 4000 z’icyayi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!