00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hatoraguwe umurambo w’umusaza w’imyaka 71, urupfu rwe ruteye urujijo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Mu murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 71 witwa Bafoda Ananias witabye Imana umurambo we ugatoragurwa hafi y’urugo rwe.

Umurambo wabonetse munsi y’inzira mu Mudugudu wa Bukure mu Kagari ka Ruhumba tariki 18 Ukwakira.

Uyu musaza Bafoda ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 yari yagiye mu Kimina cyo kubitsa no kugurizanya. Iki kimina iyo kirangiye bariyakira.

Nyuma yo kuva mu kimina, yagiye ku kabari asangira inzoga n’umuhungu we ndetse n’umugore w’umugabo wari waramuhaye inka.

Muri uko gusangira, byageze hagati umusaza abwira abo basangiraga ko yumva ahembutse afata akabando ke arasindagira arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Mudacumura Aphrodis, yatangarije IGIHE ko umurambo w’uyu musaza wabonywe n’abaturage bukeye bwaho. Birakekwa ko yaba yarazize impanuka.

Yagize ati “Agiye kugera iwe hari ahantu yashinze inkoni, inkoni iratirimuka hari ahantu habi agwa yubamye, aguye yubamye rero ubwo nyine yahise ashiramo umwuka. Kubera ko hatagaragara hari nijoro n’abo basangiraga baje kumuhitaho ntibamubona ”.

Umurambo w’uyu musaza umaze kuboneka ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahamagaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, umurambo wa Bafoda ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo usuzumwe hagaragazwe icyateye urupfu rwe.

Gitifu Mudacumura ati “Turakeka ko nta muntu ushobora kuba yamuhemukiye ariko ibyo ntitwabigenderaho, twahamagaye RIB, iza gukora iperereza ndetse n’umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kibuye. Ariko ikigaragara n’ubundi n’uko ashobora kuba ari nk’impanuka yazize kuko yari umusaza n’ubundi ugaragara nk’ukuze”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .