Bamwe mu bagize izo Nama Njyanama baganiriye na RBA bagaragaje ko haba ubwo hashakwa ubundi buryo ibitekerezo byabo bitangwamo mu gihe bakabaye baterana bakabyigaho imbonankubone.
Mudahinyuka Jean Salvator uyoboye Inama Njyanama y’Akagari ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano yavuze ko Inama Njyanama yabo iheruka guterana kera.
Yagize ati “Akenshi abajyanama ujya kubabwira ngo dukore inama bati reka reka, bitwaje agasimburamubyizi bemerewe bakaba batakabona. Duheruka guterana turi kubaka ibiro by’akagari ariko nyuma bagiye baza biguruntege kuko hari igihe twabatumije ngo tujye kureba abacitse ku icumu bazasanirwa inzu ariko mu bantu 15 haje batanu gusa. Urebye ntabwo ziba pe.”
Mudahinyuka yavuze ko mu gihe Inama Njyanama yari ikenewe ku kagari ntiboneke cyangwa hakaboneka bake cyane mu bayigize biba ngombwa ko abasanga aho bari akajya yumva ibitekerezo byabyo umwe umwe nyuma akibishyikiriza akagari.
Bwanacyira Dominique uri mu bagize Inama Njyanama y’Akagari ka Burunga muri Bwishyura we yavuze ko baterana uko biteganyijwe ariko avuga ko insimburamubyizi bagenerwa abona ikwiye kongerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gérard, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’Inama Njyanama zidakora n’izidakora uko bikwiye bakimenye bagasanga giterwa n’amikoro make y’ako karere gusa ko ubu bari mu nzira yo kugikemura.
Yagize ati “Muri rusange biterwa n’ubushobozi buke bw’akarere kubera ibindi bibazo biba bihari. Twakoze inama dusanga Njyanama si hose zidakora ahubwo ntizigenda zubahiriza inshuro zigomba guterana kubera ubwo bushobozi buke.”
Yakomeje ati “Amafaranga y’insimburamubyizi bahabwa aba ateganyijwe ariko ava mu misoro, rero iyo itabonetse [uko bikwiye] bituma hari ibintu byinshi bidakorwa kuko ava ku ngengo y’imari y’akarere. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha guhera muri Nyakanga 2025 Njyanama zose zizaba zikora uko bikwiye.”
Amategeko agena ko abagize Inama Njyanama z’imirenge n’utugari baterana inshuro imwe mu mezi abiri cyangwa ikindi gihe cyose bibaye ngombwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!