00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hari kubakwa uruganda rw’imbaho rwa miliyari 1 Frw

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 April 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi hari kubakwa uruganda rukora ibikoresho mu mbaho rwitezweho kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga.

Ibyinshi mu bikoresho by’imbaho bikoreshwa mu nzu, ibiro n’amahoteli agezweho byatumizwaga mu Bushinwa, Dubai, u Buhinde, Danmark n’ahandi bigatuma igihugu gikenera amadolari menshi.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga ibikoresho bikoze mu mbaho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, ibituma u Rwanda rukenera amadolari menshi bigatera ifaranga ry’u Rwanda kugira intege nke imbere y’idolari.

Umuyobozi w’Uruganda MT Woodtec Solutions, Ndoreyaho Théophile, yavuze ko ruzaba rutandukanye n’agakiriro kubera ko ruzaba rufitemo ikoranabuhanga riri ku rundi rwego, rukagiramo n’imashini zigezweho zihutisha akazi.

Ni uruganda ruri kubakwa n’umushoramari Ndoreyaho uri mu ba mbere bazobereye ibijyanye n’imbaho mu Rwanda akaba arufatanyije n’undi mushoramari w’Umudage.

Ati “Tuzaba dukora ibikoresho byo mu mbaho birimo ‘sale à manger’, ibitanda, ameza yo mu biro, intebe, utubati. Abanyarwanda babikeneraga, abenshi babiguraga hanze ariko kubera ko ubushobozi twari dufite tuzaba twabukubye kane bizagabanya ibikoresho by’imbaho u Rwanda rwatumizaga hanze”.

Ni uruganda biteganyijwe ruzaha akazi abakozi 25 bahoraho na ba nyakabyizi bazaba bafite umubare uhindagurika bijyanye n’ubwinshi n’igabanuka ry’akazi.

Ndoreyaho avuga ko uru ruganda ruzaba rufite ikoranabuhanga ritari ahandi hantu na hamwe mu Rwanda ku buryo bizafasha mu bijyanye no guhindura ibijyanye n’iterambere ry’urubaho mu gihugu hose.

Mu byo uru ruganda rwitezeho harimo gufasha abana gufunguka mu mutwe bakabona ko ibintu bishoboka. Abantu bamenyereye ko inganda zubakwa n’abanyamahanga ariko mu gihe bazabona uruganda ruhari, kandi bakabona ni urw’umuntu bazi bizabafasha gufunguka mu mutwe babone ko ari ibintu bishoboka.

Abahabonye akazi bari kwiteza imbere

Uru ruganda rwatangiye kubakwa rukoresha abakozi barenga 100, ariko uko akazi kagenda kagabanuka, ubu rusigaranye abakozi 85.

Ishimwe David uvuga ko yahoze ari ibandi ku muhanda, atega abantu akabambura, ni umwe mu bo uru ruganda rwahaye akazi ko gusudira ibyuma.

Ati “Ndi kubaka inzu y’amabati 50, kandi amafaranga nkoresha nayakuye muri aka kazi.”

Munyakazi Aloys, umufundi watangiranye y’imirimo yo kubaka uru ruganda, yavuze ko ari mu itsinda ry’abafundi ryitwa Tuzamurane aho yizigamira ibuhumbi 30 Frw buri byumweru bibiri.

Ati “Ndateganya ko aka kazi nzakuramo ibihumbi 800 Frw nkongeraho andi nkagura umuririma.”

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu Ukuboza 2024, biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025 ruzaba rwatangiye gushyira ibikoresho ku isoko.

Imirimo yo kurwubaka igeze kuri 65%, aho imaze gutwara agera kuri miliyoni 400 Frw mu gihe biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye arenga miliyari 1 Frw.

Mu Karere ka Karongi hari kubakwa uruganda rukora ibikoresho byo mu mbaho rwitezweho kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga
Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 65%
Biteganyijwe ko uruganda ruzuzura rutwaye arenga miliyari 1 Frw
Umuyobozi w'Uruganda, MT WOODTEC Solutions Ltd, Ndoreyaho Théophile, yavuze ko ruzaba ari urwa mbere mu ikoranabuhanga ry'ububaji mu Rwanda
Uruganda nirwuzura ruzakoresha abakozi 25 bahoraho
Uku ni ko uru ruganda ruzaba rugaragara nirumara kuzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .