Iyi gahunda yatangiye muri Nzeri 2021 yiswe ‘Mfata ngufate undekure umbazwe’ nyuma yo kubona ko abatishoboye bahabwa imirimo muri VUP abandi bagahabwa inkunga y’ingoboka ariko ntibigire icyo bihindura mu mibereho yabo.
Babigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi, bakoze amatsinda y’abagenerwabikorwa ba VUP aho buri kwezi bahura buri wese agatanga 2000 Frw cyangwa 1500 Frw bitewe n’ayo itsinda ryabo ryemeje.
Amafaranga bizigamye bayaha umuntu umwe muri bo, bakagenda bayahererekanya hagati yabo, aho ugezweho ku rutonde ayaguramo itungo.
Aba baturage bavuze ku kamaro k’iyi gahunda, aho Haribangamfitiye Dorcas yagize ati “Twaratomboye buri wese afite nimero ye n’ukwezi azahererwamo [amafaranga yo kugura itungo]. Iyi gahunda yatugiriye umumaro. Nkanjye nta tungo nagiraga ariko ubu mfite ihene ndayoroye."
Mukamugema Esther yaguze ihene mu mafaranga yahawe none ubu yatangiye kumuha ifumbire ndetse afite icyizere ko bizamufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Ati "Impamvu amafaranga ya VUP ntacyo yatumariraga byaterwaga no kuyarya nabi tutizigama ngo umuntu abe yabona ayo agura itungo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko batangira gahunda ya ’Mfata ngufate undekure umbazwe’ yari iy’abagenerwabikorwa ba VUP 235, barimo abakora imirimo bagahembwa n’abahabwa inkunga y’ingoboka.
Ati "Ubu abaturage bose barayishimiye n’abishoboye bo mu cyiciro cya gatatu bayijyamo. Ubu tumaze kugira abagera kuri 517 bibumbiye mu matsinda 42.”
Binyuze muri iyi gahunda abaturage bamaze korozwa ni 271 barimo 127 baguze ihene, 142 baguze ingurube, umwe waguze intama, n’umwe wahawe amafaranga akiyongereraho andi akagura inka.
Akarere ka Karongi gafite amahirwe y’isoko ryambukiranya imipaka rigahuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigurishwamo amatungo magufi. Kugeza ubu aka karere ntikarashobora guhaza iri soko kuko Abanye-Congo bakenera amatungo menshi ava mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!