00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Depite Ntezimana yakebuye abagabo bagikubita abagore babo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 March 2025 saa 11:31
Yasuwe :

Depite Ntezimana Jean Claude yasabye abagabo kuzinukwa ibyo gukubita abagore babo kuko bigira ingaruka ku muryango no ku bana muri rusange, anashishikariza abagize umuryango kuganira mu buryo butuje.

Yabigarutseho ku wa 8 Werurwe 2025, ubwo we na bagenzi be barimo Niwemahoro Wasira na Kanyandekwe Christine, bari mu Karere ka Karongi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni umunsi usanze abagore bo mu Karere ka Karongi bariteje imbere kubera icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu hakiyongeraho inama n’ubufasha bahabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Depite Ntezimana yavuze ko hari byinshi byo kwishimira birimo kuba abagore bo mu Rwanda basigaye biga bakanakora imyuga bafataga nk’iy’abagabo no kuba Leta yarashyizeho amategeko adaheza umugore mu buzima bwose bw’igihugu.

Gusa anenga abagabo bagihohotera abagore babo, harimo n’ababakubita.

Ati “Abagabo bagikubita abagore bakamenya ko ibyo bintu bitemewe. Nihereyeho njyewe uvuga nagambiriye kera ndavuga ngo ntabwo nzarambura ukuboko kwanjye ku mugore.”

Uyu mudepite avuga ko umugore n’umugabo babana bagira ibyo bapfa, ariko ko icyaba cyose ntawe ukwiye gukubita undi.

Ati “Abagabo turi kumwe hano ndagira ngo mumfashe tugambirire hamwe, tujyane mu ndahiro ivuga ngo ‘sinzigera ndambura ukuboko kwanjye ku mugore’…Umugore wanjye tugiye kumarana imyaka 12 ntabwo ndamukubita na rimwe.”

Depite Ntezimana yababwiye ko iyo umugabo akubise umugore ingaruka zitabageraho bombi gusa kuko zigera no ku bana.

Ati “Umwana wabonye nyina akubitwa, warangiza mu gitondo ukabyuka ukamubwira ngo bagukorere icyayi vuba wihute ujye ku ishuri, kandi uzazane amanota meza, uba uri guta umwanya. Umenye ko inzozi wari ufite muri uwo mwana zapfuye. Uwo mwana ukubita nyina areba nta manota yazana. Aba afite ukuntu yomatanye na nyina wamwonkeje.”

Depite Ntezimana avuga ko igihe abagabo biyemeje kutazakubita abagore, abagore na bo bakwiye kubibafashamo bakamenya uko baganira n’abo bashakanye.

Ati “Kuba atagukubita ntabwo bivuze ko wowe umukubitisha ururimi. Ugomba kumenya ibyo uvuga, n’igihe hari ibitagenda neza ukagira ukuntu umuvugisha.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1975, aho muri uyu mwaka wizihijwe mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’Agaciro’.

Depite Ntezimana yasabye abagabo kuzibukira gukubita abagore babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .