Mu 2010 nibwo abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi bashishikarijwe kwibumbira mu matsinda batangira ubuhinzi bwa boberi.
Boberi ni ibihingwa basaruragaho amababi, bakayagaburira amagweja, amagweja agakora ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha ubu bucuruzi bwatangiye kugenda biguru ntege, abahinzi babona ubudodo ntibabone isoko ryabwo.
Ibi byatumye batangira guhomba, bigeze mu 2020 bandikira Akarere ka Karongi basaba ko ubu bucuruzi babuvamo bakikomereza ubuhinzi busanzwe.
Kubera ko uyu mushinga bawuterwagamo inkunga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ubuhinzi (NAEB), byasabye ko akarere kagisha inama izi nzego, kabona kwemerera abahinzi kurandura boberi basubira mu buhinzi busanzwe.
Mu mwaka ushize wa 2024 nibwo aba bahinzi babonye uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bisanzwe bahera ku buhinzi bw’ibigori.
Karipasi Alex, Perezida w’Itsinda Abadahigwa ryahingaga boberi, yabwiye IGIHE ko ibigori bahinze byabahaye umusaruro uri hagati ya toni enye na toni eshanu kuri hegitari.
Ati “Twahinze hegitari 3,5. Umushinga aho uhagarariye twari twahuye n’igihombo kuko twari twashoye amafaranga menshi twubaka inzu n’ibikoresho by’iboberi byari bihenze nubwo baduhaye inkunga, ariko nta nyungu twabonaga ifatika”.
Perezida wa koperative BIECC, Sekanyange Elisee, yavuze ko nubwo bataramara kwegeranya umusaruro wose bafite icyizere ko uzaba ari mwinshi.
Ati “Urumva ko nitubona umukiliya akatugurira kuri 600Frw ku kilo tutaburamo miliyoni 3Frw mu gihe mu buhinzi bwa boberi tutarenza ibihumbi 120Frw ku gihembwe”.
Uwimana Cecile usanzwe ari umunyamuryango w’imwe muri koperative zikorera muri iki gishanga, yavuze ko kuri ubu bishimye kubera igihingwa cy’ibigori.
Aba bahinzi nubwo bishimira ko babonye umusaruro mwinshi w’ibigori bavuga ko bafite imbogamizi yo kuba badafite ubwanikiro buhagije, kuko inzu bororeragamo amagweja ariyo bari kwifashisha nk’ubwanikiro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, sitasiyo ya Gakuta ikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin yabwiye IGIHE ko ku kibazo cy’ubwanikiro, hakenewe ubuvugizi akarere n’abafatanyabikorwa bako bagafasha aba bahinzi kubona ubwanikiro bw’ibigori.
Ati “Turebe uko umusaruro umeze ntabwo bagiye munsi ya toni 4 z’umusaruro w’ibigori kuri hegitari. Ukubye na hegitari 14 zigize iki gishanga urumva ko basaruye toni zirenga 50”.
Kimenyi yasabye aba bahinzi kumisha neza uyu musaruro w’ibigori, yizeza ko bagiye gukomanga mu kigo EAX gikora ubucuruzi mpuzamahanga no mu nganda zikora ibiryo by’amatungo kugira ngo uyu musaruro w’ibigori ubone isoko.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!