00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Basabye ko abari abanyeshuri bakekwaho Jenoside muri EAFO-Nyamishaba bakurikiranwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 June 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu Karere ka Karongi n’abarokokeye mu ishuri ry’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba, Ecole Agricole Forestière de Nyamishaba, basabye ko abanyeshuri bigaga kuri iri shuri bakekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu kigo no hanze yacyo bakurikiranwa.

Byakomojwejo kuri uyu wa 23 Kamena 2022, ubwo ishuri rikuru rya IPRC Karongi ryibukaga ku nshuro ya 28 abari abanyeshuri n’abarezi kuri EAFO Nyamishaba na Eto Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa IPRC Karongi, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ingabire Dominique, yavuze ko bamaze kumenya abanyeshuri 11 n’abarezi babiri bo muri ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Tumaze kumenya n’abandi 25 barimo abarezi n’abanyeshuri bo kuri EAFO Nyamishaba, dutegereje ko inzego zibishinzwe zibyemeza, amazina yabo tukayongera kuri 13 ari ku kimenyetso cyo kwibuka."

Abatutsi bo mu ishuri rya EAFO Nyamishaba no hanze yaryo bishwe tariki 14 na 15 Mata 1994, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Karongi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abanyeshuri 33 bakomoka mu bice byari byaramaze gufatwa n’ingabo z’Inkotanyi bigaga muri EAFO Nyamishaba. Mu biruhuko aba banyeshuri bari bafite hagati y’imyaka 13 na 16 bagumaga ku ishuri, bamwe muri aba nibo bikekwa ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Mutemberezi John warokokeye kuri EAFO Nyamishaba aho yari umukozi ushinzwe kwita ku bworozi, avuga ko hari abanyeshuri baho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Ati “Bari abanyeshuri 33, kuko umwe yaguye mu Kivu ndabyibuka. Byaranyoroheraga kubamenya kuko buri cyumweru bampaga urutonde rw’abaje gukora mu bworozi. Mu bantu bigagamo hariya bagize uruhare muri Jenoside uwitwaga Mupenzi na Ndahiro bo narabiboneye n’amaso yanjye. Abandi bari abana ariko bo bari n’abasore.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yavuze ko abo banyeshuri 33, bitewe n’uko baturukaga mu gice Inkotanyi zari zarafashe zibohora igihugu, byatumye bagira ubukana muri Jenoside.

Ati "Kugeza ubu nta rengero ryabo tuzi ariko birazwi ko ari bo bagize uruhare cyane haba mu kigo no hanze y’ikigo cya Nyamishaba. Turi gushakisha ngo turebe ko twamenya irengero ry’abo bantu".

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko bafatanyije n’izindi nzego bakomeje gushaka amakuru y’Abatutsi biciwe muri EAFO-Nyamishaba n’abagize uruhare mu iyicwa ryabo.

Ati "Urutonde rw’amazina yabo yose ntabwo rwabashije kuboneka, hari abigaga muri kiriya kigo, hari abakoragamo baraza kutubwira amazina yabo kugira ngo amazina yabo akomeze yegeranywe. Ni ubushakashatsi n’ubundi mu gihe haramuka hagize ababoneka, Jenoside ni icyaha kidasaza bakurikiranwa.”

Kuva muri 2013, IPRC Karongi imaze gukoresha miliyoni 30 Frw mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi ubariyemo ibikoresho n’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 1,2 Frw byatanzwe kuri uwo munsi.

Muri Eto Kibuye, abarezi babiri n'abanyeshuri 11 nibo byamaze kwemezwa ko bishwe muri Jenoside
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Isaac Habarugira avuga ko abanyeshuri bakomoka mu bice byari byarafashwe n'Inkotanyi bari bafite ubukana muri Jenoside
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yacanye urumuri rw'icyizere
IPRC Karongi imaze gukoresha miliyoni 30Frw mu gufasha imfubyi n'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .