00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Babangamiwe no kutagira aho bagurira ibiryo by’amatungo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 May 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi babangamiwe no kutabona aho bagura ibiryo by’amatungo hafi, ibituma bajya kubikura mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ka Muhanga bikabageraho bihenze cyane.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turimo abaturage benshi umushinga wa PRISM wahaye amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n’ingurube. Ibi byatumye aborora biyongera cyane nubwo bakigorwa no kubona ibiryo by’amatungo.

Niyigena Alice utuye mu Mudugudu wa Kibamba mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi, yavuze ko ibiryo by’amatungo babikura mu Karere ka Muhanga ariko kubera imihanda mibi ngo bibageraho bitinze kandi bihenze.

Ati “Ibiryo by’amatungo tubikura kure, bikaza bihenze ku buryo twe tworoye amatungo magufi bitugora cyane, ubu ikilo cy’ibiryo by’inkoko kiragura 800 Frw ariko dufite uruganda hafi bishobora korohamo. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona uruganda hafi.’’

Nyiranzira Marie Rose utuye mu Kagari ka Nyarunyinya worora ingurube, we yavuze ko bishyize hamwe bakajya batumiza ibiryo by’amatungo mu Mujyi wa Kigali, ariko na bwo ngo ni ibintu bibahenda cyane ku buryo basaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka uruganda rw’ibiryo by’amatungo hafi.

Turikumwe Eric we yavuze ko kutabona ibiryo by’amatungo hafi binatuma batongera amatungo borora kandi aba ashobora kubafasha mu kwiteza imbere.

Ati “PRISM yaduhaye inkoko icumi kuri buri rugo, hari ubwo dushaka kongera ubu bworozi mu ngo zacu tukagorwa no kubona ibiryo by’amatungo hafi, ubu turabigura biduhenze ariko ubuyobozi bubitwegereje twakorora inkoko nyinshi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo kizwi mu nzego zose, yijeje abaturage ko hari gushakwa uko muri aka Karere hakubakwa uruganda rw’amatungo.

Ati “Dufite umushinga ugiye kuzana uruganda rw’ibiryo by’amatungo mu Karere. Uwo mushinga uracyari mu nyigo ariko uzaba ubitanga mu Ntara y’Iburengerazuba yose, urwo ruganda ruzaba ruri mu Karere ka Karongi.’’

Visi Meya Ntakirutimana yavuze ko undi mushinga bakiri kuganiraho na RAB ari uko bakwigisha abaturage gukora ibiryo by’amatungo bakoresheje utumashini ku buryo umuturage yakwigurira utumashini duto akigishwa kwikorera ibiryo by’amatungo.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi umushinga PRISM washyizweho na Leta y’u Rwanda uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB, umaze gutanga amatungo magufi ku baturage barenga 1500 bahawe amatungo arimo inkoko 7650, ingurube 383 n’ihene 901.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko cyakemurwa burundu
Abaturage bavuga ko ibiryo by’amatungo babikura mu Karere ka Muhanga abandi bakabitumiza i Kigali
Niyigena Alice yasabye ubuyobozi kubafasha bakabona ibiryo by’amatungo hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .