00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Arakekwaho kwica nyina bapfa amafaranga yo kugura intebe y’igare

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 September 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 20 yishe nyina w’imyaka 47 bapfa ko atamuhaye amafaranga yo kugura intebe y’inyuma y’igare.

Byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera ahagana saa Cyenda zo mu rukerera cyo ku wa 4 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko saa Yine z’ijoro uyu musore yatashye yasinze atongana na nyina, abanyerondo baramutwara bajya kumuganiriza.

Byageze saa Munani z’ijoro umusore amaze gutuza inzoga zamushizemo, abanyerondo baramuherekeza, bagezeyo nyina w’umusore arakingura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruragwe, Mushimiyimana Gratien, yabwiye IGIHE ko abanyerondo bamaze kugenda, abaturanyi bumvise ibintu bihondagura, batabaye basanga uyu musore amaze kwica nyina akoresheje umuhini.

Yagize ati “Yashatse gutoroka baramufata, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.’’

Mu butumwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zahaye abaturage bwabasabye kujya batangira amakuru ku gihe no kwiyambaza inzego z’ubuyobozi aho kwihanira.

Uyu musore w’imyaka 20 bivugwa ko yari afite imyitwarire yo gushaka kwigarurira imitungo yasizwe na se, adashaka ko icungwa na nyina.

Nyina yari aherutse kuguza ibihumbi 70 Frw mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, amugurira igare ngo ajye anyonga ariko byarangiye amwishe amuziza amafaranga yo kugura intebe y’igare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .