00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Amakimbirane yo mu ngo yagaragajwe nka kimwe mu bibangamiye ireme ry’uburezi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 November 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu bibangamiye ireme ry’uburezi muri aka karere harimo ubucukike mu mashuri, amashuri adafite ibikoresho n’aho gukorera imikoro ngiro hadahagije, ariko hakiyongeraho n’amakimbirane yo mu ngo.

Byatangajwe ku wa 21 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, n’abarezi bahagariye abandi mu karere n’itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko bari kuzenguruka mu turere dutandukanye bareba ishyirwamubikorwa rya politiki y’uburezi.

Itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Karongi rigizwe na Niyongana Gallican na Mukandekezi Francoise.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Karongi, Barera Pacifique Mahoro, yagaragaje ko mu bibangamiye ireme ry’uburezi muri aka karere harimo ubuke bw’inyumba by’amashuri.

Uyu muyobozi yavuze ko muri rusange akarere gakeneye ibyumba bishya 1310, birimo 401 byo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri biga basimburana (double shift), 357 byo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri, ibyumba 221 byo gukemura ikibazo cy’ingendo ndende na n’ibyumba 396 bikeneye gusanwa.

Ati “Dukeneye kandi intebe 4.698, ubwiherero 1.101. Mu byo dukeneye kandi harimo amasomero na laboratoire kuko mu mashuri 195 dufite mu karere afite amasomero ari 144, mu gihe afite laboratoire ari 114”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mubuga akaba ari na we uhagarariye abandi mu karere, Torero Jean de Dieu, yavuze ko mu bibangamiye ireme ry’uburezi mu karere ka Karongi harimo abana bafite ibibazo by’ihariye mu miryango.

Ati “Ndabaha urugero, duherutse gusura ishuri ryo mu murenge wa Mubuga dusangamo abana 150 batazi ba se, ba nyina ari abacanshuro ku buryo kubabonera ibikoresho bigora”.

Dusingize Donatha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Impuhwe ufite ishuri ryigenga rya Etoile Rubengera avuga ko iyo umwana yari umuhanga bakabona atangiye gusubira inyuma bashakira ikibazo mu nguni zose.

Ati “Abana ni abana beza hari abajya batubwira ko bamaze iminsi bataryama, cyangwa baryama batinze kubera ko se na nyina barara batongana cyangwa barwana”.

Dusingize avuga ko iyo babonye icyo kibazo bafasha umwana gusubira ku murongo akiga neza ariko bakanashaka uko bagera ku babyeyi b’umwana bakabaganiriza kugira ngo birinde imibanire mibi kuko igira ingaruka ku myigire y’umwana wabo.

Umuyobozi wa TTC Rubengera, Niyomugabo Dominique, yavuze ikibangamiye Ireme ry’uburezi mu bigo byigisha amasomo y’ubumenyi ari uko hari abiga amasomo y’ubumenyi (science) mu magambo ntibabone aho bakorera imikoro ngiro.

Ati “Usanga umunyeshuri arangiza amashuri yisumbuye muri science adashobora gukomeka amashanyarazi ngo yake nyamara wamubwira kubishushanya akabikora neza. Twifuza ko ibigo by’amashuri ya science byahabwa ibikoresho mwarimu akajya abyifashisha mu ishuri mu gihe dutegereje ko haboneka ibyuba zabigenewe (laboratories)”.

Niyongana Gallican yavuze ko muri rusange hari intambwe nziza yatewe mu karere ka Karongi mu gushyira mu bikorwa politiki y’uburezi avuga ko hari ibyo bazakomeza gukorera ubuvugizi.

Umuyobozi w'agateganyo wa Karongi, Muzungu Gerald, [hagati] ari kumwe n'abadepita basuye ako karere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .