Babitangaje ku wa 20 Kanama 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’akarere ka Karongi rigiye kumara iminsi ine ribera mu busitani bw’umujyi wa Karongi, buherereye mu murenge wa Bwishyura.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 73 muri 77 bakorera muri aka karere. Abitabiriye iri murika harimo abakora ibijyanye n’ubuhinzi, abatanga serivisi z’ubuzima, abakora muri serivisi zo kurwanya igwingira n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
François Nshimiyimana ufite Ikigo cyitwa Celino Cellule Innovation gikora ibisuguti, imigati n’amandazi mu bijumba, imyumbati, n’ibigori, yabwiye IGIHE ko yahisemo kongerera agaciro ibi bihingwa kuko yabonaga iyo byereye rimwe igiciro cyabo kijya hasi umuhinzi agahomba.
Ati “Imbogamizi dufite ni iyo kubona ibyo dupfunyikamo kuko tuzikura i Kigali ku bantu baba bazikuye hanze. Aka mfunyikamo ibisuguti gahagaze 300Frw, byibura ibyo gupfunyikamo bikorewe mu Rwanda ushobora gusanga kahagarara 150Frw bityo n’ibipfunyitsemo bigahenduka”.
Nyirabihogo Ruth uhagarariye koperative COPEDUSH ikora imitobe mu mbuto, yavuze ko icupa bapfunyikamo imitobe bakora rigura 500Frw.
Ati “Icyo twifuza ni uko Leta yadufasha kubona ibyo dupfunyikamo bihendutse kandi bitangiza ibidukikje kuko aya macupa dupfunyikamo nubwo aduhenda ntabwo REMA iyemera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yagiriye abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi inama, yo kwishyirahamwe no kugana ibigo by’imari kugira ngo ubushobozi bwabo bwiyongere bityo babashe guhangana n’ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo bihenze.
Ati “Dufite n’inganda zagiye zitera imbere biduhaye isomo ry’uko dukwiye kubategurira ingendoshuri, bakareba inganda zikora nk’ibyo bakora barebe abandi, babigenza bate? Ibyo bapfunyikamo babibona bate?".
Imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ni gahunda Leta yashyizeho mu rwego rwo korohereza abaturage kumenya ibikorerwa mu turere batuyemo.
Abitabiriye imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi ku munsi wa mbere basusurukijwe n’itsinda urukatsa rya Mavenge Sudi rirakorerwa mu ngata na Eric Senderi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!