00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abize bakuze bakebuye abana bata ishuri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 06:31
Yasuwe :

Abasaza n’abakecuru batagize amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika bakiri bato basabye abana kwirinda kuva ishuri bavuga ko mu minsi iri imbere umuntu utarize atazajya abona akazi.

Babitangaje ubwo abagera kuri 23 bahabwaga impamyabushobozi zishimangira ubumenyi bakuye mu isomero ry’abakuze.

Iki gikorwa cyahuriranye no gushimira abanyeshuri 45 barangije mu ishuri ribanza rya Etoile Rubengera ryatsindishije 100% mu bizamini bya Leta 2021/22, aho abana 37 bujuje 30/30.

Bukerinka Esther w’imyaka 79, wabyirutse aragira inka z’iwabo, igihe kikagera agasaba agashyingirwa, atari azi gusoma no kwandikwa, avuga ko kuba atari afite ubu bumenyi byamubangamiraga.

Ati "Uzi kubona abandi bazi gukora ikintu wowe utakizi? Mu gihe cyacu abayeyi kwiga ntacyo byari bibabwiye bumvaga ko igifite agaciro ari ukuragira inka.”

Uyu mukecuru umaze imyaka ibiri yiga gusoma no kwandika, yakomeje agira ati"Birambabaza kubona umwana ata ishuri ataramenya gusoma no kwandika ntacyo yabuze, umubyeyi atamubujije kujya ku ishuri. Iyo mbabonye ndabaganiriza nkabereka ko badakwiye kwitesha amahirwe bafite yo kwiga.”

Mbanenabo Jean Marie Vianney wo mu kagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera, we avuga ko se yamukuye mu ishuri ari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, akurana ipfunwe ry’uko atazi gusoma no kwandika kandi abavandimwe be bose barize.

Yasabye abana kwirinda kuva mu ishuri kuko mu minsi iri imbere nta muntu uzajya abona akazi atazi gusoma no kwandika.

Ati "Iyo mbonye abana bataye ishuri ndababwira nti mwa bana, papa yankuye mu ishuri niga mu wa mbere w’amashuri abanza, anyohereza kuragira inka z’ababikira, ako kazi nakabonye kuko abatarize bari benshi, muri iki gihe cyanyu umwana utazi gusoma no kwandika n’akazi ko kuragira inka ntako azajya akabona.”

Uyu mwaka abarangije mu isomero ry’abakuze mu karere ka Karongi bagera ku bihumbi batatu. Iki gikorwa akarere ka Karongi kagifashwamo n’imiryango itandukanye irimo na Organisation Impuhwe, imaze kwigisha gusoma no kwandika abakuze barenga 150.

Umuyobozi wa Organization Impuhwe, Nikuze Marceline yavuze ko icyatumye bashinga ishuri ribanza rya Etoile Rubengera bakanashyiraho isomero ry’abakuze ari ugufasha Leta kugera ku ntego yo kugira abaturage bajijutse.

Ati "Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika abakuze batagize amahirwe yo kwiga tuzayikomeza kugeza igihe nta muturage n’umwe uzaba atazi gusoma no kwandika.”

Manishimwe Bernard, Umuyobozi w’agateganyo w’imirimo rusange mu karere ka Karongi yashimye umusanzu w’uyu muryango mu gutanga uburezi bufite ireme, asaba ababyeyi kutumva ko intsinzi y’umwana iva kuri mwarimu gusa.

Ati "Abakuze barangije mu isomero ry’abakuze turabashimira umuhate bagize. Nk’akarere uyu muryango turawushimira ko ukomeje gufasha abaturage ba Karongi kugera ku burezi bufite ireme, tunawizeza ubufatanye bwa none n’ubwejo hazaza".

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje mu mashuri abanza yo karere ka Karongi abanyeshuri bitabira kwiga ari 91,3%.

Abarangije mu isomero ry'abakuze bahawe ibihembo
Mbanenabo Jean Marie Vianney uri mu bize bakuze yasabye abakiri bato kutava mu ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .