00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abigaga muri EAFO-Nyamishaba batunze agatoki abo bakekaho kwica Abatutsi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 April 2025 saa 01:01
Yasuwe :

Abari abanyeshuri mu ishuri ry’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba rya Nyamishaba (EAFO-Nyamishaba) riherereye mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bagaragaje abo bakekaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi biganaga, abahakoraga n’abari bahahungiye barasaba ko bakwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abanyeshuri n’abakozi ba EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye byaje guhinduka RP Karongi college habanje gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside, gushyira indabo mu Rwibutso rwa Nyamishaba no gushyira indabo mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kunamira Abatutsi bajugunywemo.

Mutemberezi John wakoraga mu rwuri rwa EAFO Nyamishaba, mu buhamya yatanze yavuze ko yabonye abanyeshuri bica bagenzi babo, abakozi n’abaturage bari bahahungiye bose b’Abatutsi.

Ati "Narakurikiranye nsanga batarigeze babikurikiranwaho ngo hatangwe ubutabera".

Nyiratunga Epiphanie wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’ubuhinzi yavuze ko mu ikusanyamakuru bamaze iminsi bakora bamenye ko mu banyeshuri bagize uruhare mu kwica abatutsi harimo uwitwa Rutinywa Vincent watorokeye muri Uganda, Mupenzi Vincent uri i Ngarama, Mbarubukeye Thomas, na Ndahiro.

Ati "Turasaba ubutabera ku mpande. Ikusanyamakuru rikomeze uwakoze icyaha agihanirwe".

Gahirwa Emmanuel wigaga muri EAFO-Nyamishaba mu 1992 yavuze ko habaga imyigaragambyo yaberagamo ibikorwa byo gutoteza abanyeshuri b’Abatutsi. Mu bo yavuze mu mazina harimo n’abari mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye avuga ko bakwiye gusaba imbabazi abanyeshuri batoteje.

Umuyobozi wungirije wa RP Koleji ya Karongi, Leonard Manirambona yavuze ko mu bushakashatsi bamazemo igihe bamaze kumenya abanyeshuri 10 n’abakozi babiri b’icyahoze ari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside, na ho ku ruhande rwa EAFO -Nyamishaba ngo bafite amazina y’abagera kuri 70 bakirimo kwigaho.

Ati "Ubushakashatsi turabukomeje ngo tumenye amakuru yimbitse ari abishwe n’ababigizemo uruhare".

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko bagiye gukora iperereza ryimbitse kuri ariya mazina kugira ngo abakorewe ibyaha babone ubutabera.

Ati "Namaze kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo ariya mazina bayasangize n’izindi nzego hakorwe iperereza ryimbitse abashoboye kuboneka babazwe ibyaha bakoze cyangwa se bakekwaho, abakorewe ibyaha babone ubutabera.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamishaba rushyinguyemo abarenga 3400 biciwe i Nyamishaba no mu nkengero zaho. Uru rwibutso ruri mu zo akarere ka Karongi kazasigarana rukazajya rwifashishwa mu kwibuka Abatutsi bajugunywe mu Kivu.

Mutemberezi wakoraga muri EAFO-Nyamishaba yahamije ko hari abo yiboneye bishe abanyeshuri bagenzi babo n'abakozi
Bashyize indabo mu kivu bunamira Abatutsi bajugunywe mu Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .