Amashyuza aboneka ku hafi y’ahantu hari ibirunga, ndetse abahanga bemeza ko ubushyuye buyabamo, bukomoka ku bikoma byo mu nda y’isi.
Mu Rwanda amashyuza aboneka ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Azwi cyane ni ayo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba n’ayo mu ka Rusizi mu wa Nyakabuye.
Ahandi byagaragaye ko hari amashyuza ni mu karere ka Karongi, mu murenge wa Bwishyura akagari ka Gitarama, umudugudu wa Josi.
Aya mashyuza ari mu gishanga cya Kigezi, ku birenge by’umusozi wa Josi azwi ahanini n’abantu bayaturiye kuko banayifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ingabire Ruth, utuye hafi y’amashyuza ya Karongi, yabwiye IGIHE ko ahanini aya mashyuza akoreshwa n’abayaturiye. Uyu mubyeyi w’imyaka 55 avuga ko yavutse asanga aya mashyuza ahari, akavuga ko abatayasura biterwa n’uko batayazi.
Ati “Abahaturiye barazindukana ibivomesho bakajya kuzana ayo bakaraba, abandi bakayogerayo. Iyo yakoze cyane akananirwa cyangwa yakoze urugendo rurerure ajyayo agataha ameze neza kuko aya mazi avura amavunane”.
Hitimana Jean d’Amour avuga ko ahabonetse amashyuza y’i Karongi hatunganyijwe hakanamenyekanishwa, byakorohereza abayasura n’abayaturiye.
Ati “Aya mazi apfupfunuka ahantu hatatu hegeranye. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bahakora neza, bakanadukorera inzira iyageraho”.
Aho aya mashyuza y’I Karongi ari ni mu isambu ya Nteziryayo Alphonse. Iyi sambu hari umushoramari mu ntangiriro z’umwaka ushize wayiguze gusa icyo ateganya kuhakorera ntabwo kiramenyekana.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Niragire Theophile, yabwiye IGIHE ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze, bakareba uko bayabyaza umusaruro.
Akamaro k’amashyuza ntikavugwaho rumwe kuko hari abatemera ko avura nubwo hari ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu birimo u Budage, Amerika n’u Buyapani bugaragaza ko amashyuza atuma amaraso atembera neza mu mubiri, agabanya ububabare, agatuma umuntu asinzira neza, akanavura zimwe mu ndwara z’uruhu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!