00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abaturage bubakiwe Poste de santé igakora umunsi umwe baratabaza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Gacaca mu Karere ka Karongi, baratabaza nyuma y’uko bubakiwe poste de santé igakora umunsi umwe gusa nyamara bari biteguye ko batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Iyi poste de santé abaturage bavuga ko yakoze umunsi umwe gusa iherereye mu Mudugudu wa Kare mu Murenge wa Rubengera.

Abatuye muri aka gace babwiye BTN TV ko iyi poste de santé yakoze umunsi umwe gusa kandi bari bizeye ko batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuza.

Bemeza ko iyo umwana arwaye cyangwa umugore afashwe n’inda mu masaha ya nimugoroba nta mafaranga bafite yo gutega ikinyabiziga bagera i Rubengera umurwayi yarembye cyane.

Umwe yagize ati “Ni ibibazo bikomeye cyane, kuva aha ujya i Rubengera, ugerayo warembye cyane kandi birakuvuna, ushobora no kugwa mu nzira, iyo umwana afashwe uramuheka ukajyayo wamuhetse mu gihe aha hakora wahita uhagera ako kanya.”

Undi yagize ati “Higeze kuza umuganga umwe akora iminota mike arigendera, biratuvuna kuko dutanga n’amatike yo kugerayo.”

Yakomeje avuga ko iyo umugore afashwe n’inda bibasaba gukora urugendo rurerure bamujyana ku Kigo nderabuzima cy’i Rubengera.

Umuyobozi bw’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine mu butumwa yavuze ko bamaze kubona umushoramari uzakorera muri iyi poste de santé mu buryo buhoraho.

Nubwo abaturage bavuga ko iyi poste de santé idakora, Mukase ashimangira ko ikora gatatu mu cyumweru harimo ku wa Mbere, ku wa Gatatu ndetse no ku wa Gatanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .