Abafite iki kibazo ni abatuye mu Umudugudu wa Matyazo, Akagari ka Burunga Umurenge wa Bwishyura.
Mu 2013 nibwo aba baturage bishyize hamwe ari imiryango 30 bakusanya amafaranga bayaha REG kugira ngo ibafashe kuva mu icurabundi.
Niko byagenze umuriro barawukuruye baracana ariko REG ikomeza kugenda irahuriraho indi miryango bituma umuriro wari ugenewe gucanira imiryango 30 usaranganywa imiryango 150 biwuca intege.
Ntawuvugundi Felicien yabwiye IGIHE ko impamvu bishyize hamwe bakegeranya ubushobozi ari uko bari barambiwe kuba mu kizima no gukora ingendo ndende bajya gushakira serivisi ahari umuriro.
Ati “Twagira ngo abana bacu bajye babona uko basubiramo amasomo nijoro, tubone uko ducomeka telefoni cyangwa dutere ipasi tujye mu bandi dukeye none ntibigikunda, nijoro narajeho telefoni bwakeye irimo 5%”.
Nsengimana Paul ufite inzu y’ubwogoshi mu isantere ya Matyazo avuga ko nyuma y’aho umuriro ucitse intege amaze guhomba ibihumbi birenga 240 Frw.
Ati “Kubera ko umuriro ari muke imashini irapanuka. Aho simbaze abakiliya baza bagasubirayo ntabogoshe kubera nta muriro dufite”.
Niyibihe Boniface yagurishije inka kugira ngo abone ibihumbi 200 Frw yishyire hamwe n’abandi REG ibahe umuriro none umuriro wabaye muke n’insinga ziryamye mu rutoki kuko REG itagisimbuza amapoto yashaje.
Ati “Icyo dusaba REG ni uko yaza ikegura insinga ziryamye mu ntoki kuko zanaduteza impanuka, ikindi ikanongera umuriro tukagira umuriro ubasha guhagurutsa icyuma gisya."
Umuyobozi w’Agateganyo wa REG ishami rya Karongi, Steven Gakwandi yabwiye IGIHE ko bamaze kugenzura utuce twose dufite ikibazo cy’umuriro muke.
Ati “Hari umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa witwa RUEP wongera umuriro ahantu hose hari ikibazo cy’umuriro muke. Abo baturage icyo twababwira ni uko uwo mushinga utazarangira ikibazo cyabo kidakemutse."
Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amashanyarazi bigeze kuri 80%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!