00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abaturage 4600 begerejwe umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 80Frw

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi mu Karere ka Karongi bari bamaze imyaka myinshi bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi yo kunywa, barishimira ko bayegerejwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Bubazi baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza.

Irankunda Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kavumu avuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kuvoma amazi meza ahitwa ku Ibanda.

Yagize ati “Aya mazi twayabonye muri uyu mwaka, yadufashije ibintu byinshi kuko twavomaga amazi atemba, ntitubone ameza yo kunywa. Twashakaga amazi yo kunywa tukajya mu misozi, ahantu kure twakoreshaga amasaha atatu.”

Nzabikiramo Isidore, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bubazi, yavuze ko mbere y’uko begerezwa amazi abanyeshuri batorokaga ikigo bakajya mu baturage gusaba amazi yo kunywa.

Yagize ati “Mbere nta mazi twagiraga, twakoreshaga ay’imvura yashira tukohereza abakozi mu kabande bakarara bavoma kugira ngo tuze kubona ayo dutekeshereza abanyeshuri. Ubu ntabwo tukibura amazi, mbere abana bajyaga baducika tukabashaka tukababura bagiye mu baturage gusaba amazi yo kunywa.”

Akomeza avuga ko aya mazi begerejwe abafasha kunoza isuku, ati “Mu isuku ubu hose irahari, haba mu bwiherero no mu mashuri kubera ko twabonye amazi.”

Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge, Mukandekezi Françoise ishami ry’u Rwanda avuga ko begereje abaturage aya mazi binyuze muri gahunda yabo yo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

Yagize ati “Kutabona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bibugarije kuko amazi ni ubuzima. Abantu badafite amazi meza ibyiza byose watekereza byo kubateza imbere waba uri kubakira ku musenyi. Amazi aradufasha mu isuku n’isukura, amazi aradufasha mu kuryanya icyorezo cya covid−19, kurwanya indwara zituruka ku mwanda n’ibindi.”

Mukandekezi akomeza agira ati “Ikintu cya mbere dubasaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo. Ntibavuge ngo amazi ya Croix Rouge yapfuye reka duhamagare i Kigali, kuko amazi ni ayabo, bagomba kuyabungabunga kugira ngo ashobore gukomeza kubakorera igihe kirekire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yavuze ko ari igikorwa bishimira cyane kuba abaturage begerejwe amazi meza.

Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 18.6, wuzuye utwaye miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bagerwaho n’ aya mazi ni 4645 bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi. Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 56%.

Ubwo abaturage bashyikirizwaga amazi ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .