00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 April 2025 saa 07:16
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho icyaha cy’ubujura buciye icyuho cyabereye mu Mudugudu wa Nkomagurwa, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera.

Abafashwe ni Niyoyandika Elyse na Usabyimbabazi Pierre, bombi bafite imyaka 18.

Bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku cyaha bakekwaho cyo kwinjira mu nzu ya Nyiramugwera Evodie w’imyaka 64, tariki ya 2 Mata 2025 ahagana Saa Tanu za mu gitondo (11:00), bakoresheje icyuma kizwi nka fer à béton bicishije urugi rw’inzu.

Ibikoresho byibwe harimo televiziyo ya Samsung, dekoderi, antenne, telekomande, na telefone nto ya Itel.

Nyuma y’ifatwa ry’aba bakekwa, hamenyekanye ko ibyo bikoresho byagurishijwe kwa Kubwimana Dominique ku bihumbi 40 Frw. Polisi yasanganye Kubwimana televiziyo hamwe na dekoderi, nawe yemera ko yabiguze kuri aba basore.

Bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, mu kiganiro na IGIHE yibukije abaturage ko ubujura buciye icyuho ari icyaha gihanwa n’amategeko, ashimira abaturage uburyo bakomeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.

Ati "Turabakangurira kandi kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bishobora kubaviramo gufatwa nk’abafatanyacyaha. Tuboneyeho umwanya wo gukangurira urubyiruko kwirinda ibishuko bishobora kubajyana mu byaha, tubibutsa ko ubujura atari wo muti w’ubukene".

Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi, bakekwaho kwiba ibikoresho by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .