Muri uyu murenge hasize iminsi hari ikibazo cy’abasore batega abaturage bakabashikuza amaterefone n’amasakosi, ubujura butobora amazu, n’ubujura bw’amatungo magufi aho abaturage bibwaga ihene, inkoko n’ingurube.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, inzego z’umutekano Dasso na polisi bazindukiye mu mukwabu wo gufata abakoraga ubu bujura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Mérard yabwiye IGIHE ko mu bafashwe harimo abafatiwe mu cyuho.
Ati “Twafashe abagera kuri 21. Ni igikorwa twakoze ku bufatanye n’inzego z’umutekano hari hamaze iminsi ubujura, abantu bagatega abantu amanywa ava bakabambura, mu gitondo saa kumi n’imwe nibwo twakoze umukwabu hari n’abo twafatiye mu cyuho”.
Abafashwe bakekwaho ubujura bumaze iminsi burimo kwanura imyenda, kwiba, amatungo, no kwambura abagenzi.
Ati “Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo hari abo twafatiye mu cyuho bamaze gufungura inzu y’umuturage, uwo muturage niwe wadutabaje”.
Gitifu Nkusi yavuze ko mu bafashwe harimo abari buganirizwe bakabarekura, ariko ngo abafatiwe mu cyuho barashyikirizwa urwego w’igihugu rw’ubugenzacyaha bakorerwe dosiye izashyirizwe ubugenzacyaha.
Abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!