00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abanyeshuri 20 bize bakora bahawe ikaze ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 June 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Abasore n’inkumi 20 bakomoka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi bishimiye amahirwe yo kwigira ku murimo bashyiriweho na Guverinoma y’u Rwanda, bavuga ko ubumenyi bungutse mu bugiye kubafasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no kwiteza imbere bo ubwabo n’imiryango yabo.

Babitangaje ku wa 4 Kamena 2024, mu gikorwa cyo gushyikirizwa impamyabumenyi cyabereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Kwigira ku murimo ni gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo ya Tekinike n’Ubumenyi ngiro (RTB), hagamijwe kugabanya ikigero cy’abadafite akazi.

Muri iyi gahunda ya IBT, abarangije amashuri ntibabone akazi, bahuzwa n’abikorera bakiga bakora kugira ngo bagire ubumenyi buzabafasha kubona akazi mu gihe gito cyangwa kukihangira.

Uwanyirigira Marie Chantal warangije amashuri yisumbuye mu ishami rya MCB mu 2018, wari utarabona akazi, yabwiye IGIHE ko mu Ukuboza 2023, yagiye mu misa yumva itangazo rivuga ko Hotel Home Saint Jean, ku bufatanye na RTB, Ikeneye abanyeshuri bamaze nibura imyaka ibiri barangije amashuri yisumbuye batarabona akazi kugira ngo bahabwe amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’amahoteli.

Uyu mukobwa yahise ajya kuri iyi hoteli baramwandika, agira amahirwe RTB imutoranya mu banyeshuri 20 bahawe amahugurwa y’amezi atandatu. Muri aya mezi atandatu, we na bagenzi be bize amasomo arindwi arimo kwita ku isuku n’ubwiza bw’aho bakorera, kwihangira imirimo, guteka imboga n’ibinyamafufu bitandukanye, gutegura salade na potaje, guteka inyama, amafi n’inkoko, no gukora no guteka imigati.

Uwanyirigira yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho iyi gahunda, avuga ko ubumenyi ahakuye agiye kububyaza umusaruro.

Ati “Nimbona akazi nzagakora, ariko n’iyo kataboneka ndabizeza ko ubumenyi nkuye hano buzamfasha kukihangira”.

Ndungutse Bernard warangije muri HEG mu 2022 akabura akazi, yavuze ko agiye gukoresha ubumenyi yize mu kwihagingira imirimo.

Padiri Theodose Utuje uyobora Hotel Home Saint Jean, yavuze ko nk’abanyamahoteli bakeneye abantu bafite ubumenyi nk’ubu yongeraho ko bari bufatemo abanyeshuri batatu bagahita babaha akazi.

Urimubenshi Aimable uhagarariye abikorera mu Murenge wa Bwishyura, ariko akaba anafite iguriro Future Supermarket, yashimiye aba banyeshuri ku cyemezo bafashe cyo kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli cyane ko Karongi ari Akarere k’ubukerarugendo.

Ati “Byari bibabaje kuba nakeneraga guteka isambusa nkabikoresha umuntu utarabyize. Muri aba banyeshuri ndafatamo umwe muhe akazi muri ’Supermarket’ yanjye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Saiba Gashanana, yasabye abarangije aya masomo kuba intangarugero aho bagiye gukorera no gutanga serivisi nziza.

Ati "Aho bajya gukora baba bikorera ku giti cyabo cyangwa bakorera abandi serivisi ni ikintu dushyira imbere nk’akarere k’ubukerarugendo by’umwihariko".

Abarangije aya masomo ni abakobwa 15 n’abasore batanu, bose hamwe bakaba 20. Iki ni icyiro cya kabiri aho icya mbere cyarangijemo abanyeshuri 10, ubu bose bafite icyo bakora kuko udakorera abandi arikorera.

Mu Rwanda, ikigero cy’abadafite akazi kiri kuri 17%. Intego igihugu cyihaye ni uko mu 2050 abadafite akazi bazaba batarenze 5%.

Abasore n'inkumi bamaze amazi atandatu bahabwa amasomo ajyanye no gutegura amafunguro no kwakira abagana amahoteli bahawe ikaze ku isoko ry'umurimo
Aba banyeshuri basabwe kuzatanga serivisi nziza baba bikorera cyangwa bakorera abandi
Amasomo bahawe bayitezeho kubafasha kwihangira umurimo no gutanga serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .