00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abantu 36 bagize uruhare muri Jenoside batawe muri yombi mu mezi ane gusa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 April 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu mezi ane ashize ku bufatanye n’izindi nzego bumaze gufata abantu 36 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari baratorotse ubutabera.

Byatangarijwe mu murenge wa Bwishyura ku wa 15 Mata 2025, ahabereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abanyeshuri n’abakozi ba EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye bishwe n’Interahamwe zifatanyije na bagenzi babo mu 1994.

Abarokokeye muri EAFO Nyamishaba bavuga ko tariki 15 Mata 1994 aribwo batangiye kwicwa, hakoreshejwe za kupa kupa, ibyuma n’ibindi bikoresho bifashishaga mu masomo y’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba.

Abanyeshuri bigaga muri EAFO Nyamishaba, basomeye abitabiye iki gikorwa amazina y’abanyeshuri, ikusanyamakuru bamazemo iminsi ryagaragaje ko bagize uruhare mu kwica bagenzi babo n’abakozi b’Abatutsi bahakoraga, basaba ko bakorwaho iperereza ryimbitse abishwe bakabona ubutabera.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yagaragaje ko Jenoside ari icyaha kidasaza ndetse ko uwagikoze adashobora kwihisha iteka ryose.

Ati "Tumaze gufata abantu 36 bakoze Jenoside bari baratorotse ubutabera. Na bariya banyeshuri mutubwiye mukeka ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi hano, tugiye gufatanya n’izindi nzego hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bakekwaho".

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yabwiye IGIHE ko mu bakatiwe n’inkiko Gacaca kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Prefegitura ya Kibuye harimo abatorokeye muri Uganda ndetse hakaba n’abandi bihishe imbere mu gihugu.

Ati "Nibyo hari abamaze iminsi bafatwa bari bihishe mu Ntara y’Iburasirazuba muri za Ngoma na Kirehe. Mfite n’igitekerezo maranye iminsi cy’uko Ngoma na Kirehe bazadukorera urutonde rw’abagiye kuhatura baturutse ku Kibuye natwe tugakora urutonde rw’abaje gutura ku Kibuye baturutse muri biriya bice, tukagurana izo ntonde hakagenzurwa ko nta ruhare bagize muri Jenoside".

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bumaze guta muri yombi abantu 36 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagatoroka ubtabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .