Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bayobozi basabwe kwandika basezera ku mirimo nyuma y’uko hari inama ya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi w’Akarere yagombaga kubera muri uyu murenge mu masaha ya mu gitondo kuwa Kabiri, ntibe bitewe n’umubare muto w’abaturage bayitabiriye.
Ubwitabire buri hasi muri iyi nama bivugwa ko aribwo bwabaye intandaro yo gusaba aba banyamabanga Nshingwabikorwa gusezera ku mirimo.
Ni icyemezo kitavugwaho rumwe kuko Umurenge wa Murundi wabonye imvura itinze abaturage bakaba bahugiye mu mirimo y’ubuhinzi.
IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ariko ntibyakunda kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!