Hashize imyaka irenga 10 abahinzi b’urutoki bari bamenyereye insina za gakondo bazaniwe iza kijyambere, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’urutoki.
Izo nsina abazisobanukiwe bavuga ko zirimo amoko abiri, FHIA 17 yagenewe kuribwa imineke na FHIA 25 yagenewe kwengwamo inzoga.
Abaganiriye na IGIHE ni abo mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura ahari ikibaya kinini gihinzemo urutoki.
Nkundunkundiye Anselme avuga ko insina ya kijyambere iyo yayitayeho yera igitoki gifite ibilo 150, mu gihe iya gakondo bari basanganywe idashobora kurenza ibilo 50.
Ati "Ikibazo cya FHIA ni uko icika vuba kandi ntibashe kwihanganira indwara. Mu minsi yashize twagize ikibazo cya kirabiranya, ariko yibasiye insina za kijyambere kurenza iza gakondo".
Nyiranshongore Louise avuga ko insina ya gakondo yera igitoki gito ariko ikamara imyaka myinshi yera, mu gihe FHIA yera igitoki kinini inshuro eshatu, ku nshuro ya kane bikamusaba kurimbura akongera agatera bundi bushya.
Ati "FHIA uyitereye rimwe n’inyarwanda zose ukaziha ifumbire, FHIA yera igitoki kinini kurenza icy’inyarwanda ariko isaza vuba kandi ntabwo yihanganira indwara".
Nsengayire Emmanuel, umuhinzi w’urutoki ufite insina za gakondo akagira n’insina za kijyambere, avuga ko insina za gakondo zihanganira izuba.
Ati "Izi nsina za kijyambere kirabiranya yaraje izihingamo ubudehe. Mudushakire ikintu gituma zitarwaragurika munazijyane muri laboratoire murebe igituma zirwara. Naho ubundi izi nsina jyewe ndazemera".
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Sitasiyo ya Ngoma, ushinzwe igihingwa cy’urutoki, Frank Karangwa, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda hari amoko abiri ya FHIA, ari yo 17 y’imineke na 25 y’umutobe n’inzoga. Mu bindi bihugu nka Uganda bafite amoko ya FHIA kuva kuri 1 kugera kuri 30.
Ati "Icyatumye duhitamo FHIA 17 na 25 ni uko arizo zasubizaga ikibazo cy’indwara ya kabore yibasira cyane insina z’imineke za goromisheri na kamara".
Karangwa avuga ko izi nsina za FHIA nta kibazo zifite. Ati "Abavuga ko zisaza vuba biterwa n’uko baba batazitayeho neza ngo bazihe ifumbire ihagije, ikindi gishobora kubitera ni ubutaka busharira kuko ubutaka bunini bw’Intara y’Iburengerazuba bufite ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka".
RAB igira inama abahinzi b’urutoki yo kuruhinga kijyambere hagati y’insina ya FHIA n’indi hakajyamo metero eshatu,kuko iyo umuhinzi abikoze gutya FHIA imuha umusaruro mwinshi.
Ati "Abanyarwanda bamenyereye za nsina batera ntibaziteho ugasanga zararengewe n’ikigunda. FHIA yo ni nka ziriya nka za kijyambere iguha umusaruro mwinshi ariko ikagusaba kuyitaho cyane".
Mu Rwanda habarurwa amoko arenga 60 y’insina. Ku mpuzandengo u Rwanda rweza toni miliyoni 2,5 z’ibitoki ku mwaka. 45% by’umusaruro w’urutoki ugizwe n’ibitoki byo guteka, ibyengwamo inzoga ni 45% naho ibiribwamo imineke ni 10%.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!