Byabereye mu Mudugudu wa Kanyovu, Akagari ka Gisozi mu ijoro kuri ku wa 1 Mutarama 2023.
Muri uyu murenge hari ikirombe cya sosiyete yitwa Tri-metals yahakoreraga ubushakashatsi ngo irebe ko harimo amabuye y’agaciro, ikaba yarahagaritse ubwo bushakashatsi ikirombe igishyiraho abantu bo kukirinda.
Kuri uyu wa 1 Mutarama 2023, abagabo bane bo mu Murenge wa Twumba bahengereye abashinzwe kurinda iki kirombe bahugiye mu birori by’umunsi mukuru w’Ubunani, binjiramo ngo bacukure amabuye y’agaciro.
Babanje kwinjiramo batatu umwe asigara hanze, uwasigaye hanze agiye kureba abagiye mbere asanga gaz yabahejeje umwuka. Ahita asohoka akajya kubatabariza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Saïba Gashanana yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye sahagana saa sita z’ijoro.
Ati "Mu gitondo twazidukiyeyo, abaturage bacukura ku rundi ruhande, gaz isohokeramo binjiramo dufatanyije n’inzego z’umutekano, twabakuyemo imirambo yabo twayohereje ku bitaro bya Mugonero".
Abaguye muri iyi mpanuka ni Mpagazahayo Jean w’imyaka 26, Tuyisabe Simon w’imyaka 32, na Butorano Evariste w’imyaka 33.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buri kumwe n’inzego z’umutekano bakoranye inama n’abaturage bubasaba kwirinda kujya mu birombe bikomye no gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!