00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abagabo banenzwe kutagira uruhare mu kuganiriza abana k’ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 August 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Tariki 12 Kanama buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Kuri iyi nshuro uyu munsi usanze abangavu barenga ibihumbi 23 buri mwaka baterwa inda, biturutse ku mpamvu zirimo no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Abakobwa barimo n’ababyariye iwabo bavuga ko ababyeyi babo by’umwihariko abagabo, batajya babaganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Byiringiro Roger w’imyaka 32, avuga ko kuba abagabo bagorobereza mu tubari, ntibabone umwanya wo kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere bituma abana babo bagira imyitwarire mibi.

Ati “Kubera ko batazi papa mu rugo, bamubona mu gitondo. Uratashye wigiriye mu kabari ngo niho ukura ibitekerezo by’abagabo, ibitekerezo by’abagabo uri gusenya urugo rwawe bimaze iki?”.

Umuhoza Rachel, umwangavu watewe inda afite imyaka 17 avuga ko ababyeyi b’abagabo batajya baganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere, ngo ahubwo iyo umwangavu atewe inda batangira kuvuga ngo wowe uri uwa nyoko.

Ati “Turashakisha ubuzima nibyo, ariko muri kwa gushakisha hakwiye no kuzamo igihe cyo kuganira mu muryango, hakabaho isaha tuvuge niba ari saa moya igahoraho”.

Akomeza avuga ko iyo umwana w’umukobwa atwaye inda, mu rugo havuka amakimbirane ashingiye ku kwitana ba mwana.

Ati “Umugabo aragenda akibera iyo, yakumva umukobwa we yatwaye inda, agataha ngo yewe nyiraruna, wowe warananiye, uri ikirumbo, ca aha sanga umugabo waguteye inda. Akajya mu nzu, ati ’ni ubundi uriya mwana ni uwawe wa mugore we musohokane mwese mumvire aha”.

Nzayisenga Mami, washinze umuryango Youth for Girls Rights Organization uharanira uburenganzira bw’abakobwa, avuga ko ababyeyi b’abagabo icyo bashyira imbere ari ukumenya ko umwana yariye, inka yahiriwe, umwana afite amafaranga y’ishuri, gusa ngo ibi byonyine ntibihagije.

Ati "Abagabo benshi uba usanga atanazi niba umukobwa we ajya mu mihango, ataha yiryamira nta menya niba umuhungu we yiroteraho. Bikubite agashyi.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Uruhare rw’abakuru n’abato mu kubaka u Rwanda twifuza”.

Kuri uyu wa 11 Kanama 2022, mu karere ka Karongi habereye ibiganiro byateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA byahuje urubyiruko n’abakuze mu gushaka icyakorwa ngo abana bagire amakuru ku buzima bw’imyororokere, abagabo bemera ko bagiye kwisubiraho.

Ntakirutineza Eliezer yagaragaje ko uko umuco wiyubatse aribyo byatumaga ababyeyi by’umwihariko abagabo bataganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Ababyeyi twagiraga intege nkeya mu gutanga ikiganiro mu bana ku buzima bw’imyororokere, kubera ko ibintu by’imico byabayeho kuva kera byo gutinya kubivuga".

Nyirabahutu Appolinarie uri mu kigero cy’imyaka 60 avuga ko kera kuko umwana yari uw’umuryango, umubyeyi yashoboraga kugira isoni zo kuganiriza umwana we ubuzima bw’imyororokere, ariko akareba undi mubyeyi yizeye ati “umwana wanjye uzamunganiririze ku buzima bw’imyororokere”.

Dusingize Donatha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Impuhwe ukora ibikorwa birimo no kwita ku bangavu batewe inda avuga ko byoroshye kuri we kuganiriza umwana w’umukobwa akamubwira impinduka zagiye ziba ku mubiri we.

Ati “N’umugabo kwa kundi kwiroteraho n’ibiki, nawe agiye akaganiriza abahungu be, wasanga wazamuye socièté ifite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere".

Umuyobozi w’agateganyo w’imirimo rusange mu karere ka Karongi, Bernard Manishimwe yavuze ko nk’akarere bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere.

Ati "Umwanya ntiyawubura, nawe afate umwanya aganire n’abana be baba abakobwa baba abahungu, atabihariye gusa umubyeyi w’umugore. Ndumva abagabo uruhare rwabo ruzagenda rwiyongera binyuze muri ubwo bukangurambaga".

Mu karere ka Karongi habarurwa abangavu 417 batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure. Ni mu gihe iyi mibare ku rwego rw’igihugu igeze ku bihumbi 23 ku mwaka.

Abagabo biyemeje kwikubita agashyi bakagira uruhare mu burere bw'abana babo by'umwihariko bakaganira nabo
Urubyiruko n'abakuze bakagiriye ku cyakorwa ngo abana rugire amakuru ku buzima bw'imyororokere
Ababyeyi n'abagore bagerageza kuganiriza abana ubuzima bw'imyororokere nubwo bitarahera ku gipimo gishimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .