Karera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yiyemeje kwihutisha imitangire ya serivisi

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Karera Patrick wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije kuri uyu wa Gatatu yahererekanyije ububasha na Mukarubibi Fatina, yavuze ko abona hakwiye gushyirwa ingufu mu gutanga serivisi byihuse nk’umusingi w’imikorere inoze.

Karera wari usanzwe ari Umujyanama wa Minisiteri w’Ibidukikije kuva mu 2019 yahawe inshingano nshya mu itangazo ryo ku wa 11 Gicurasi 2020, ryashyizeho abayobozi bashya 14 mu nzego zitandukanye.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Karera na Mukarubibi wabereye ku cyicaro cy’iyi minisiteri mu Mujyi wa Kigali. Wakurikiranywe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’ Arc n’abandi bayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyo minisiteri.

Muri uyu muhango, Mukarubibi yamuritse ibyagezweho muri Minisiteri y’Ibidukikije, anagaragaza imishinga igomba gushyirwa mu bikorwa aho hazakenerwa uruhare runini rw’uwamukoreye mu ngata.

Karera Patrick wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano nshya mu rwego rw’ibidukikije.

Yavuze ko abona hakwiye gushyirwa ingufu mu gutanga serivisi zihuse. Yagize ati “Hari imirimo myinshi ikeneye gushyirwa mu bikorwa kandi nizera ko umusemburo w’intsinzi yacu ahanini ari ugufatanya mu kwihutisha ibyo dukora no gutanga serivisi nziza zigezweho kandi zihuse.’’

Karera yatanze icyizere ko azubakira ku byakozwe n’uwo yasimbuye no kuzakorana na bagenzi be bahangana n’ibibazo biriho byugarije ibidukikije banaharanira gushyira mu bikorwa intego zashyizweho ziganisha igihugu mu cyerekezo cya 2050.

Mu butumwa yatanze, Minisiteri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’ Arc, yahaye ikaze Karera wahawe inshingano nshya.

Yibukije ko “nta kwizigama kugomba kubaho mu gukorera igihugu cyakubyaye kuko ari cyo uba ukigomba.’’

Fatina Mukarubibi wari wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije muri Nzeri 2017, yashimiye abakozi babanye mu gihe cyose yari amaze akorana na bo abasaba gukomeza kwesa imihigo bashyira imbaraga mu kazi kabo.

Karera Patrick wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yahererekanyije ububasha na Mukarubibi Fatina. Umuhango wakurikiranywe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’ Arc (uri hagati). Umuhango wabereye ku cyicaro cya minisiteri mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Gicurasi 2020
Karera Patrick yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije
Fatina Mukarubibi yari yashyizwe ku mwanya w'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije muri Nzeri 2017
Minisiteri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’ Arc, yahaye ikaze Karera wahawe inshingano nshya, amusaba kurangwa n'umuhate mu kazi
Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibidukikije

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .