Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Sénégal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye muri gereza yo muri Sénégal, aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu.

Karemera wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Guverinoma y’Inzibacyuho, yakatiwe na ICTR gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Amakuru avuga ko Karemera Edouard wiswe “Rukusanya” yapfuye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2020, aguye muri Gereza ya Sébikotane iherereye mu nkengero za Dakar muri Sénégal.

Karemera yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rucura, Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye ku wa 1 Nzeri 1951.

Yabaye umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND kuva mu 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. Muri Mata 1993, yabaye Visi Perezida wa Mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro Nshingwabikorwa y’iryo shyaka. Mu 1994, yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Jean Kambanda.

Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi. Yashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo "kugarura umutekano"

Nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Visi perezida wa Mbere wa MRND, Karemera yashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi bise iyo kugarura umutekano, yafashaga ikanashishikariza abaturage kurushaho kwica Abatutsi. Ba Minisitiri boherezwaga muri Perefegitura bavukamo kugira ngo bashishikarize ubwicanyi banagenzure Interahamwe.

Karemera yaremesheje inama nyinshi muri Perefegitura Kibuye kugira ngo Jenoside yihutishwe muri ako karere.

Ku wa 3 Gicurasi 1994, Karemera yashimiye Interahamwe anazishishikariza kwica no kurimbura Abatutsi bose. We kimwe n’abandi bose bari bagize Guverinoma y’abicanyi bavugaga ko Abatutsi bose ari abanzi.

Yasabye inkunga y’Interahamwe za Komini Mwendo kugira ngo zifashe gutsemba Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Bisesero. Yababeshye ko impunzi z’Abatutsi zarimo zitera Abahutu mu Bisesero, abasaba kujyayo mu gihe bari bararangije kwica Abatutsi bo mu karere kabo, bityo bajye gufasha kurangiza ikibazo cya Bisesero.

Karemera yandikiye Lieutenant-colonel Anatole Nsengiyumva amusaba inkunga z’abagombaga gufasha mu gutsemba Abatutsi bari bararokotse ubwicanyi bari mu misozi ya Bisesero.

Uyu mugabo yafatiwe muri Togo mu 1998 ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside. Yoherejwe mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania aho yaburanishijwe mu rubanza yari ahuriyemo na Ngirumpatse Mathieu (wari Perezida wa MRND), Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka (wapfiriye muri gereza mu 2010) na Rwamakuba André wari Minisitiri w’Uburezi.

Urubanza rwabo rutangira mu 2003. Rwamakuba yaje kurukurwamo nyuma y’umwaka rutangiye kuburanishwa mu mizi mu 2005.

Mu Ukuboza 2011, Edouard Karemera na Matayo Ngirumpatse bakatiwe n’urukiko rwa Arusha gufungwa ubuzima bwabo bwose bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, byakorewe hirya no hino mu gihugu n’abanyamuryango b’ishyaka ryabo by’umwihariko Interahamwe zari zikomeye ku mugambi wa Jenoside.

Igifungo bahawe cyashimangiwe mu 2014, nyuma yuko bari bakijuririye. Mu 2017, Karemera Edouard na Ngirumpatse Mathieu boherejwe gufungirwa muri Gereza ya Sébikotane muri Sénégal.

Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .