00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karasira Aimable yanze kuburana, asaba kubanza kuvuzwa indwara zo mu mutwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yabwiye Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Karasira yari yasubije mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Umushinjacyaha yavuze ko ku cyaha cyo guhakana Jenoside, Karasira yatangaje amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo icyo cyaha cyakorewe mu ruhame.

Ni ibiganiro byatambutse ku muyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona yashinze na Umurabyo TV ya Uwimana Nkusi Agnès.

Umushinjacyaha yavuze ko Karasira Uzarama Aimable yakoze icyaha cyo guhakana Jenoside ashaka kuvuga ko itateguwe, aho yavuze ko ngo FPR itaje guhagarika Jenoside, ndetse ko no mu rubanza rwa Ntamabyariro n’urwa Bagosora hemejwe ko Jenoside itateguwe, ndetse ngo no mu masezerano ya Arusha ntaho bavuze ko Jenoside yari irimo gutegurwa.

Ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha ngo Karasira yavuze ko hari imvugo ebyiri, iya CNLG na Ibuka bemeza ko Jenoside yateguwe kuva mu 1959, hakaba n’indi mvugo yo mu rukiko mpuzamahanga ko nta wigeze ahamwa no gutegura Jenoside.

Umushinjacyaha yanagarutse ku kiganiro yakoze ku wa 21 Gicurasi 2021, aho ngo Karasira avuga ko Kabuga azira ko atatanze amafaranga muri FPR, aho kuba yaratanze imihoro muri Jenoside, kuko ngo nta rugo rutawugira.

Ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo yavuze yabitangarije kuri YouTube bityo ko ari mu ruhame, aho yavuze ko Jenoside yari ifite ishingiro.

Umushinjacyaha yavuze ko Karasira yavuze ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside, ndetse ngo ko abantu bishwe bazize ko abana babo bari baragiye mu gisirikare, bagaruka mu gihugu batera ama-bombe, bituma abari mu gihugu bica ababyeyi babo n’abavandimwe.

Ni ikiganiro ngo cyaciye ku Umurabyo TV, cyongera gutambuka ku Ukuri Mbona.

Umushinjacyaha yanavuze ko ubwo yabazwaga, Karasira yongeye gushimangira ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside, ko ngo Leta ya Habyarimana yakoze Jenoside yirwanaho, kuko hishwe imiryango yari yarohereje abana muri FPR, bagaruka mu gihugu batera ama-bombe.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, Karasira yashinjwe gukoresha amagambo ashobora gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, binyuze kuri ya miyoboro ya YouTube, hakiyongeraho uwa Pax TV.

Karasira ngo yanakoreshaga imvugo zitanya abanyarwanda, aho yavuze ko hari ibiboshye u Rwanda, ko ubutegetsi buriho ari ubwa FPR bwacanzwe n’Abagande, ndetse ngo abasirikare babohoye u Rwanda bahoze bambaye imyenda y’igisirikare cya Uganda.

Umushinjacyaha yavuze ko bidakwiye ko Karasira yari kwita Abanyarwanda baturutse muri Uganda ko ari Abagande.

Ku cyaha cyo gukwiza ibihuha, Umushinjacyaha yavuze ko Karasira abizi neza, yatangaje amakuru y’ibinyoma kuko atari afite aho abikomora, kandi akabikwiza mu bantu benshi yifashishije Mudasobwa.

Harimo ibyo kuba ngo Rujugiro yarafashije ubutegetsi ntibumwiture, kuvuga ko abakomeye mu gisirikare ari Abagande n’ibindi. Ni ibintu byose ngo yavugiye mu biganiro byatambutse kuri YouTube.

Ngo hari n’aho yavuze ko "U Rwanda ruracyaboshywe, badutetsemo umureti, tubabera ibitambo."

Ubushinjacyaha bumaze kugaragaza ibimenyetso, Me Gatera Gashabana wunganira Karasira yahise ahaguruka, avuga ko abisabwe n’uwo yunganira, basaba Urukiko kumuha umwanya ngo yisobanure ku tuntu tw’ibanze tujyanye n’ubuzima bwe, tukazafasha urukiko gusobanukirwa bihagije ku bijyanye n’ibi biganiro ashinjwa n’Ubushinjacyaha.

Karasira waburanaga yicaye kubera ibibazo by’ubuzima, yahise avuga ko atiteguye kuburana, ko atumvise babimubaza mbere y’uko iburanisha ritangira.

Umucamanza yavuze ko n’ubushize urubanza rwasubitswe agahabwa umwanya wo kurwitegura, amubaza igihe akeneye uko kingana.

Yavuze ko arwaye diabète, akaba atamerewe neza ku buryo yabasha kwitegura urubanza.

Yavuze ko amenyeshwa ko azaburana hari hasigaye umunsi umwe, mu gihe byagombaga kuba ibyumweru bibiri.

Yavuze ko akeneye kuvurwa mbere yo kuburana.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Karasira yahamagarwaga imbere y’urukiko akavuga ko ahakana ibyaha, icyo gihe yari yemeye kuburana, ku buryo iyo haba ikibazo yagombaga kukigaragaza.

Yavuze ko kuba bemeye ko Ubushinjacyaha butangira gutanga ibimenyetso byerekanaga ko bemeye ko urubanza rutangira.

Karasira yavuze ko ashaka kuburana, ariko akaburana ari muzima.

Yakomeje ati "Buri gihe banzana ku ngufu, ntabwo njye mba mbishaka."

Karasira yanavuze ko arwaye ihungabana, ndetse "kuva nafatwa ntabwo nari navuzwa ubuzima bwo mu mutwe."

Afunzwe kuva ku wa 30 Kamena 2021.

Yavuze ko akeneye kubanza gufashwa n’abaganga mbere yo kwemera kuburana.

Yavuze ko yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside, ndetse ngo iyo agiye gutegura urubanza agira ihungabana.

Karasira yasabye ko akwiye gusuzumwa n’umuganga wo muri Médecins Sans Frontières, kuko abaganga bamuvuye mbere hose bamuvuye bya baringa "buvura gitera ntibavura ikibimutera."

Icyo gihe ngo ntibamuvuye inzoga cyangwa inzozi mbi.

Ati "Uburwayi bwo mu mutwe si nk’uburwayi bw’umutwe buvurwa n’ikinini kimwe, bukeneye inyabutatu imeze nk’umukenyero n’umwitero."

Yavuze ko ibyo arwaye atari karande, yabitewe na Jenoside, ariko ngo yahawe imiti y’ibitotsi gusa, ntiyahabwa ubundi bufasha buyobora ibitekerezo cyangwa thérapie.

Yavuze ko uyu munsi nta muryango agira, uretse murumuna we gusa.

Umucamanza yabonye Karasira arimo kurengera, yatanze umwanya ngo Karasira avugane na Me Gashabana umwunganira, bakemeza niba baburana cyangwa hari ikindi bashaka.

Nyuma yo kuganira, Me Gashabana yasabye ko basanze urubanza rukwiye gusubikwa, kuko Karasira akeneye guhabwa umwanya wo kwitegura.

Yavuze ko uwo mwanya wanakoreshwa mu gukemura ibibazo by’ubuzima kuko atavurwa, cyane ko aheruka guhura n’umuganga w’inzobere ku wa 30 Werurwe 2022.

Me Gashabana yavuze ko muri dosiye harimo raporo ya muganga igaragaza ko Karasira akeneye abantu b’abaganga n’abatanga inama ku buzima bwo mu mutwe, bagomba kuba bamuri hafi umunsi ku wundi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gereza isanzwe ifata abantu kimwe kandi ukeneye ubuvuzi abuhabwa, ku buryo ibyo barimo ari ukudashaka kuburana.

Umushinjacyaha yasabye ko abantu basubikisha imanza kenshi kandi ku kintu kimwe, Urukiko rukwiye kubifataho icyemezo mu buryo bw’ibihano.

Ahubwo ngo hari ikibazo bafite cyakwandikirwa Urwego kireba, kidasubikishije urubanza.

Umucamanza yagize ati "Tugiye kurusubika bwa nyuma, ubutaha byanze bikunze urubanza ruzaburanishwa."

Karasira yahise abihakana azunguza urutoki, asaba Urukiko gusaba RCS kujya kumuvuza ku muganga wigenga. Hemejwe ko Ubushinjacyaha buza kubikurikirana, hakarebwa icyakorwa.

Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize, ati" mushatse mwampa n’imyaka mwanteganyirije. Ko nzi ibizavamo se !"

Umucamanza ariko yavuze ko urubanza ruzaba kuko rumaze gusubikwa inshuro umunani zose.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 18 Ugushyingo 2022.

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko akeneye kuvuzwa indwara zo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .