00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2021 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukurura amacakubiri, agiye gutangira kuburanishwa kuri ibi byaha aregwa.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Karasira Aimable azitaba urukiko bwa mbere ku wa 22 Kamena 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.

Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

Mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera, Karasira Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .