Mu bafashwe harimo Karegeya Isae w’imyaka 40 ukekwaho kwiba amabuye y’ agaciro na Irafasha Kelly w’imyaka 20 nawe ukekwaho kwiba insinga n’ikoti rya gisirikare.
Hafashwe kandi Nsanzimfura Gaspard w’imyaka 34 ukekwaho gushikuza abantu, Nkurunziza n’umukobwa w’imyaka 17 witwa Ishimwe Nelly ukekwaho gucuruza urumogi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse, yemereye IGIHE iby’aya makuru anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Ati “Abaturage turabasaba ubufatanye mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe mu bishobora guhungabanya umutekano.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, aba bantu bafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanyinya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!